Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kamena 2025 nibwo hatangijwe ibizamini bisoza amashuri abanza aho byatangijwe na Minisitiri w’uburezi mu kigo cy’amashuri GS Instute Filipo Simaldone (GS IFS),Nyamirambo gifite abana bafite ubumuga bwo kumva ariko bigana n’abadafite ubumuga.
Ibizamini bisoza amashuri abanza ntacyo ibiruhuko byatwanzwe na Leta (Conge) bizabahungabanyaho kuko bo bazakomeza gukora ibizamini, dore ko bizamara iminsi itatu bikorwa.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburezi ku banyeshuri basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bakoze ibizami bya Leta bagera ku bihumbi 220.840, abakobwa akaba ari 120.621 mu gihe abahungu ari 100.219
Aya mashuri yitabiriye ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ibyigenga byiyandikishije ni 19.667, abiga mu bigo bya Leta 84.977, abiga mu bigo bifitanye amasezerano na Leta ni 116.196, bigaragara ko ibizamini bya Leta mu mashuri abanza byitabiriwe cyane.
Minisitiri w’Uburezi Dr Joseph Nsengimana yabwiye abanyeshuri ko ibyo bagiye kubazwa ari ibyo bize kandi ko bagomba kubitsinda kugira ngo abkomeze amashuri y’isumbuye, ndetse anabibutsa ko uburyo bigeye gukorwamo ari ubusanzwe babazwagamo.
Agira ati: “Ibizamini ni isuzuma ry’umunyeshuri kugira ngo berekane ko hari ibyo bize, kuko twagiye dukorana n’amashuri kugira ngo turebe ko biteguye neza gukora ibizamini, bityo tukaba twizeye ko bazatsinda neza kurusha uko batsindaga”.

Yakomeje avuga ku bwinshi bw’abanyeshuri b’abakobwa kuko uyu mwaka harimo abanyeshuri b’abakobwa kurusha abahungu, ubundi abana bose tubashishikariza kuza ku ishuri kugira ngo bashobore gukora ibyo bizamini babitsinde.
Hagarutsweho uburyo abana bafite ubumuga nabo bakora ibizamini bityo minisitiri w’Uburezi akaba ashimangira ko ibikoresho byabo bana Bihari kugira ngo nabo babashe kwitabira ibizamini bisoza amashuri abanza.
@Rebero.rw
