Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Gashonga, Rév.past. Hakizimana Gaston ashyira indabo ku mva zibitse imibiri 13.300 mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi
Ubuyobozi bwa ADEPR,ururembo rwa Gihundwe rurizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuzakomeza kubitaho,haba mu kubaremera amatungo magufi n’amaremare,kubakira abatagira aho baba,n’ubundi buryo bwose bushoboka kuko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse biri mu nshingano nyamukuru z’iri torero.
Byavuzwe n’uwari uhagarariye umushumba w’ururembo rwa Gihundwe muri iri torero,Rév.past Nzarora André usanzwe ari umushumba wa paruwasi ya Mashesha,ubwo abakirisito ba paruwasi ya Gashonga bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira Abatutsi 13.300 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi,abenshi muri bo biciwe aho bari bahungiye kuri paruwasi ya Mubilizi mu bitero 5 binyuranye byabagabweho ku matariki atandukanye,nk’uko Bivugwa na past. Bakareke Jean Baptiste waharokokeye,unahagarariye Ibuka mu kagari ka Karemereye,uru rwibutso rwubatsemo.

Rév.past. Nzarora André yavuze ko kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z’ibanze z’itorero ADEPR
Indi mibiri ikaba yarakuwe hirya no hino aho yari yajugunywe n’abicanyi,yose ikaba iruruhukiyemo.
Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu rwandiko rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Abatesaloniki( 4: 13-18), Rév.past. Nzarora André wari uhagarariye umushumba w’ururembo rwa Gihundwe yavuze ko ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazahurira mu ijuru.
Ati’’ Abacu batuvuyemo tubakunze, tuzongera kubana na bo kuko hari ibyiringiro by’umuzuko. Turakomeza imiryango yabuze abavandimwe,inshuti n’abandi bakundaga. Ntibaheranwe n’agahinda kuko baruhukiye aheza mu ijuru hataba ibyago n’amakuba,muhumure tuzabasangayo.’’
Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda bagejejweho na Past. Kamakuba Préjeus, yababwiye ko iyo hatabaho ubuyobozi bubi ngo bwimike politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri bwonse mu bakoloni b’Ababiligi, Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba.

Kamakuba Préjeus wabahaye ikiganiro ku mateka y’uRwanda yababwiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka iyo idategurwa igihe kirekire na Leta mbi.
Ati’’ Mu byo bahereyeho basenya,harimo indangagaciro na kirazira zarangaga abakuru n’abato,bitwararikagaho ngo badakora ikibi.’’
Avuga ko n’aho uRwanda rwiswe ngo rurigenze, abaruyoboye bananiwe kwigobotora iyo ngoyi mbi y’amacakubiri n’ivangura ry’amoko, ahubwo bongeraho n’ivangura ry’uturere, hajyaho politiki mbi y’iringaniza mu mashuri, ryashegeshe Abatutsi cyane kuko babuze amashuri batabuze ubwenge.

Bababajwe cyane n’urwo abashyinguye muri uru rwibutso bishwe
Ati’’Ibyo byose ni byo abana b’uRwanda bari hanze yarwo banze kurebera,bafata intwaro barwanya ko karengane, intagondwa z’abahutu zibonye byazirangiranye,zishyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside zari zarateguye kuva kera, Abatutsi barenga 1.000.000 baricwa,igihugu gihinduka umwirare, ariko abo bana b’uRwanda bari bararuhejwemo barukunda,barayihagarika amahanga arebera.’’
Avuga ko nyuma y’uko izo ngabo zari ziyobowe na perezida Kagame ziyihagaritse,hakajyaho Leta nziza yunga abanyarwanda, impunzi zari zaragizwe ingwate n’abo bicanyi mu yahoze ari Zayire zigacyurwa, ubu abanyarwanda bongeye kunga ubumwe,bahanganye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza gukwirakwizwa n’abasize bahekuye igihugu,bari hirya no hino mu mahanga.
Avuga ko no mu gihugu imbere hari abakiyifite, ari yo mpamvu , buri wese akwiye kumva ko ari ikibazo kimureba,akayirwanya yivuye inyuma kuko abayifite nta kindi bagamije kitari ugushaka gusubiza abanyarwanda mu icuraburindi.
Mu izina rya Ibuka,Kabera Oswald,wungirije uyihagarariye mu murenge wa Gashonga,yagarutse ku bashobora kuyobya abaturage,bashaka guhuza Jenoside yakorewe Abatutsi n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana,ko abavuga ibyo ari abapfobya Jenoside,ko yari yarateguwe na mbere hose kugeza ishyizwe mu bikorwa n’itagondwa z’abahutu.

Mu izina rya Ibuka, Kabera Oswald yashimiye abarokoye Abatutsi, barimo umusaza Kazubwenge Fidèle wari umushoferi wa Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, wabarwanyeho akarokora benshi
Ati’’ Abateguyebakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi,n’abayigizemo uruhare bose twarabagaye. Ni abahemu batahemukiye isi gusa,banahemukiye Imana,baranihemukira ubwabo,kuko bakoze icyaha kibi cyane,kidasaza,kitazabura kubakurikirana aho bazajya hose ku isi.’’
Yashimiye abarokoye Abatutsi,atanga urugero ku mugabo utakiriho witwaga Kazubwenge Fidèle wari utuye mu mujyi wa Rusizi, wari umushoferi wa Musenyeri Thadée Ntihunyurwa wayoboraga icyo gihe Diyoseze gatolika ya Cyangugu yabarizwagamo paruwasi gatolika ya Mibilizi yatikiriyemo imbaga y’Abatutsi, barimo abo iri torero ryibuka uyu munsi,uyu Kazubwenge Fidèle akaba yari umudiyakoni muri ADEPR, paruwasi ya Gihundwe.
Ati’’ Natwe dufite abaturokoye,bagakora ibishoboka byose,bakarara amajoro bagenda bakagira abo barokora bakabageza mu yari Zayire.’’

Bari mu rugendo rwo kwibuka
Yakomeje ati’’ Turibuka umusaza Fidèle Kazubwenge wajyaga azanira ibiryo impunzi kuri paruwasi gatolika ya Mibilizi inzara igiye kuzazihicira nubwo n’ibitero byari bigiye kuzimaraho. Yarazaga akareba uko Abatutsi bababaye,bameze nabi, aho gusubiza imodoka I Kamembe irimo ubusa,akabashyiramo,akagenda arwana n’interahamwe, akabashakira inzira,bakarokoka. Nanjye yandokoreye abantu muri ubwo buryo.’’
Avuga ko nk’aba ari intwari zizahora zishimirwa. Ati’’ Natwe yatwaye ngo agire icyo abera mu nzira kandi yabikoze azi neza ko babamusanganye mu modoka ye bamwica,bakayitwara,bakaba banamwicira umuryango. Ibyo byose ni ubutwari twagombye kwigiraho.’’
Yasabye urubyiruko guharanira ubutwari nk’ubwo,aho yanatanze urugero rw’uwitwa Callixte wari utuye muri aka gace,babwiye kwica umuturanyi we akanga,akavuga ko aho kumwica babicana, bakica uwo muturanyi, na we bakamubwira ko bagiye kumwica akababwira ko nta kibazo bamwica, babuze uko bagira baramureka,ariko yiyemeje kwicwa aho kumena amaraso.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga, Nyirangendahimana Mathilde yashimiye itorero ADEPR nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Leta, anahereye ku bikorwa rikorera muri uyu murenge, arishimira kuba ryaratekereje kuremera inka uwarokotse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga Nyirangendahumana Mathilde yashimye itorero ADEPR uburyo rifata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ati’’ Itorero ADEPR ni umufatanyabikorwa wa Leta ukomeye,by’umwihariko mu kwigisha ibyururutsa imitima yashenjaguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, kubitaho mu buryo bwose no guharanira ko itazasubira ukundi. Turabashimira cyane.’’
Yasabye Abakirisito guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakarwanya ikibi aho kiva kikagera,bagaharanira gukomeza kuba umwe kuko ubumwe ari bwo buranga abana b’Imana nyakuri.
Abamaze kumenyekana basengeraga muri ADEPR Gashonga ni 116,barimo abadiyakoni n’abaririmbyi nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Rév.past. Hakizimana Gaston,umushumba w’iyi paruwasi. Abarokotse bahasengera bitabwaho mu buryo bwose nk’uko akomeza abivuga,burimo kubaremera,kuri iyi nshuro rikaba ryaremeye inka uwitwa Kamatari Jérémie.
Mu izina ry’umushumba w’ururembo rwa Gihundwe, Rév.past.Nzarora André,yijeje ko ibikorwa byo kwita ku barokotse ADEPR izabikomeza nk’inshingano zayo z’ibanze.

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Gashonga, Rév.past. Hakizimana Gaston acanira abandi urumuri rw’icyizere

Abayobozi bifatanya n’abakirisito ba ADEPR paruwasi ya Gashonga kwibuka

Itorero ADEPR ryaremeye uwarokotse.
@Rebero.rw
