Abana n'abarezi babo mu byishimo
Ababyeyi bo mu mirenge ya Bushenge,Shangi na Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke baravuga ko aho ishuri Bushenge Hope Academy school ,rukumbi ryigenga, rigereye mu murenge wa Bushenge batakibunza imitima bashakisha aho abana babo biga,kuko mbere y’uko rihagera,bamwe mu babyeyi bimukiraga I Kamembe mu mujyi wa Rusizi bashakisha amashuri y’abana babo.
Babigaragarije mu birori by’abana bo mu wa 3 w’inshuke bayasozaga, bitegura gutangira uwa mbere ubanza umwaka utaha w’amashuri, aho abana bagaragarije impano zabo ababyeyi bavuga ko zari zarapfukiranywe kubera kubura aho babajyana habaha uburezi bufite ireme bifuza.

Bushenge Hope Academy school ryabereye igisubizo ababyeyi b’imirenge ya Bushenge,Shangi na Nyabitekeri
Nyuma yo kubona uburyo abana babo badidibuza igifaransa n’icyongereza ,n’ibindi biga bakabyerekana mu mikino inyuranye, ababyeyi bashimishijwe n’uko icyifuzo cyo kubona ishuri hafi ry’abana babo ry’inzozi zabo cyasubijwe.
Munyentwali Alain,uhafite abana 2,uwo mu wa mbere w’inshuke n’uwo mu wa 3 ubanza,avuga ko Bushenge Hope Academy yaje ikenewe kuko amafaranga yari agiye kubashiramo bategera abana babo ngo bajye kwiga I Kamembe mu mujyi wa Rusizi cyangwa I Kibogora muri Nyamasheke,abana babyuka ijoro bagataha irindi,kugeza n’aho bamwe bangaga ishuri kubera umunaniro udashira bahoranaga.

Munyentwali Alain uhafite abana 2 avuga ko ryaje ari igisubizo cy’ababyeyi bimukiraga i Kamembe mu mujyi wa Rusizi bashakisha amashuri y’abana
Ati’’ Iri shuri ryaje turishaka pe! Ni natwe abaturage ba kano gace twarisabye tumaze kubona imvune abana bacu bavunikaga babyuka amajoro bagenda,bakagaruka andi, bari mu modoka zaduhendaga cyane bajya kwiga I Kamembe cyangwa I Kibogora,ku buryo ibyagendaga ku mwana umwe byashoboraga kwigisha abana 2 ishuri riri hafi.’’
Arakomeza ati’’ Kubera gushaka guha abana bacu uburezi twifuza,bamwe bageze aho bakajya bimukira I Kemembe mu mujyi wa Rusizi, bakemera bagakodesha basize inzu zabo ino kugira ngo babone aho abana babo biga heza,hafi,kuko twari dukeneye ishuri ryiza ryigenga.’’
Avuga ko imyaka 2 Bushenge Hope Academy school ihamaze impinduka mu burezi n’uburere bw’abana babo zigaragaza.
Ati’’ Urebye igifaransa n’icyongereza abana bacu bavuga, n’uburyo n’ibindi biga batweretse binoze, nta mubyeyi wari ufite icyo cyifuzo utakwishima. Bariga neza uko twabyifuzaga, bariga hafi aho bagenda n’amaguru bagataha andi kare, bakabona umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo no gukora imikoro bahawe, natwe ababyeyi tukabona uburyo tubakurikirana,ari ku ishuri ari no mu ngo kuko mbere bitashobokaga.’’
Byashimangiwe n’umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Hitiyaremye Samuel wagize ati’’ Twifuje kuva kera ishuri ryiza ry’abana bacu,rigendanye n’igihe ntibyakunda, bituma bamwe bimukira mu mujyi wa Rusizi kubera gushaka amashuri y’abana. Turashimira cyane Mugabe Eric wagize igitekerezo cyiza cyo kutwegereza ishuri ry’abana bacu.’’

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Hitiyaremye Samuel yashimiye Eric Mugabe wumvise icyifuzo cyabo akabazanira ishuri ry’abana babo
Yavuze ko iki gkorwa Mugabe Eric yakoze ari ukureba kure kuko aka gace karimo abana benshi bakeneye iri shuri,bigaragazwa n’uburyo ryahise ryitabirwa, anashimira ababyeyi bahazanye abana, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwababaye hafi kugira ngo bigende neza n’inzego z’umutekano zihahoza ijisho ngo abana bite batekanye.
Bamusabye kureba uburyo yanashyira ishami mu gice cy’umurenge wa Shangi cyegereye uwa Nyabitekeri, kuko hari abana bagikora urugendo rurere baturuka I Nyabitekeri baza mu Bushenge, na moto bikaba ikibazo nk’igihe imvura yaguye kubera umuhanda mubi wa Bushenge-Nyabitekeri , bakizera ko hari icyo azabakorera nk’uko n’ibi yabibakoreye.
Mugabe Eric yabashimiye ubufatanye bwatumye abana babona aho biga, bakabazana bagafatanya kubarera,mu myaka 2 gusa bamaranye,umusaruro ukaba utanga icyizere cy’imbere heza.

Mugabe Eric w’imyaka 35 avuga ko kumva kenshi impanuro perezida Kagame aha urubyiruko ari byo byamuteye gushora imari mu burezi ku myaka 28 gusa.
Ati’’ Icyo umuntu abibye ni cyo asarura,namwe murabona ko umusaruro wigaragaza. Umurage nyawo waha umwana wawe ukizera ko umuraze neza ni uyu. Ni ishuri. Amashyamba n’ibipimo bya kawa ni byiza ariko si wo murage ukwiye umwana w’uyu munsi niba ushaka ko azagera kure,akigirira akamaro,akakakugirira nk’umubyeyi,akanakagirira igihugu.
Yabashimiye ko bahisemo neza, ashimira perezida Kagame wahaye amahirwe urubyiruko y’iterambere,kuko yashoye mu burezi afite imyaka 28 gusa,ubu akaba afite imyaka 35 amaze imyaka 7 muri iri shoramari,akavuga ko iyo adakurikira impanuro za buri gihe za perezida Kagame iki gitekerezo kitari kumuzamo.
Yanashimiye abarezi basozanyije umwaka,kuko bagitangira hari abagiye, ababasimbuye bakorana n’abasigaye bigenda neza, umwaka urangiye bishimiye imbuto z’imirimo yabo.
Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Bushenge, Hakizimana Jean, yashimiye cyane Mugabe Eric wagize iki gitekerezo cyo gushora mu burezi,akanareba uduce dufite ikibazo cyihariye,cyane cyane iki cy’imirenge ya Bushenge,Shangi na Nyabitekeri, ubumenyi iri shuri ritanga bukaba butanga icyizere.

Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Bushenge Hakizimana Jean yijeje uruhare rw’ububozi mu gutuma iri shuri riba indashyikirwa
Ati’’ Turashimira cyane Mugabe Eric wazanye iri shuri hano kuko bigaragara ko ryari rikenewe cyane. Ubumenyi abana batweretse, imikino,imyitwarire n’ibindi, biragaragaza uko ejo hazaza h’aka gace hazaba hahagaze mu iterambere. Ababyeyi mukomeze murishyigikire kuko ari mwe mwaryisabiye, muhazane abana muri benshi, mukurkirane imyigire yabo,intego yarizanye ihore ku isonga.’’
Mu kiganiro cyihariye na Rebero.rw,Mugabe Eric yavuze ko amaze kumva impanuro perezida kagame yagiye aha kenshi urubyiruko arubwira ko ari rwo mbaraga z’igihugu zagihindura uko rubishaka,yagize igitekerezo cyo gushinga kampani yitwa ‘Mugabe Hope Academy Ltd’,ashora mu burezi yatangiriye i Karengera,umurenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke,kubera ikibazo gikomeye cyane cyo kubona aho abana biga h’icyerekezo yabonanaga ababyeyi.

Aba bana baburaga aho biga bikababaza ababyeyi
Ati’’ Nashoye mu burezi mpashinga ishuri muri 2019, ku gitekerezo nagize muri 2018 mfite imyaka 28gusa. Ubu rifite abana 240. Muri 2021 nashinze ishami mu murenge wa Macuba kubera na ho ikibazo nahabonaga.’’
Yongeyeho ati’’ Ubwo umukuru w’igihugu yasuraga akarere kacu, nagize amahirwe yo kumubwira ibijyanye n’inzozi zanjye, ansubiza amagambo yanteye imbaraga zikomeye none na Bushenge narahageze, mpamaze imyaka 2, iyi ni inshuro ya 2 abana b’inshuke barangije.
Avuga ko aha mu Bushenge na Karengera abana bagarukira mu wa 5 w’abanza,umwaka utaha bakazakora icya Leta, aba Macuba bo bagarukira mu wa 3 w’abanza bakazakomeza umwaka utaha.
Ku cyifuzo cy’uko n’aba Nyabitekeri yabegera,ati’’ Ndabitekereza ariko igihe ntarabikora ngiye gushaka uburyo najya mboherereza imodoka izana abana ikanabasubizayo,ndizera ko bizagira icyo bikemura.’’

Mu dukino tunyuranye abana bashimiye ababyeyi babo babashyize mu ishuri ry’icyerekezo
Ku kuva mu bukode akubaka amashuri meza menshi, yavuze ko nyuma yo kubaka ibyumba 9 I Karengera, n’aha Bushenge yahabonye ubutaka,umwak utaha akazatangira kubaka ibyumba byinshi,byagutse bizakira umubare munini w’abana kuko ubu umwaka urangiye ahafite abana 102 gusa,agasaba ababyeyi kuzana n’abandi benshi,kuko abazaza bose azabakira.

Babyinnye bizihira ababyeyi

Abana b’inshuke bayasoje bari kumwe n’ababyeyi babo n’abayobozi

Abayobozi banyuranye baje gushyikira Bushenge Hope Academy school

Ababyeyi bavuga ko aho Bushenge Hope Academy school rihagereye biruhukije
@Rebero.rw

Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu zubaka Kandi vuba ndabakungurira gutinyuka mugakora imishinga yagutse mugateza imbere uturere muvukamo mugaharanira ku Rwanda twarazwe na Gihanga rutazima