Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko mu mpera z’icyumweru gishize wagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Kisangani, ugasenya ikigo FARDC n’abo bafatanyije bifashishaga mu kugaba ibitero bya drone.

Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira ku wa 1 Gashyantare 2026, ni bwo hagabwe ibitero bya drone kuri kiriya kibuga.
Ibyatangajwe na Leta ya RDC yavuze ko drone 8 z’ubwiyahuzi zahanuriwe igihe kandi batangaje ko nta bapfuye cyangwa ibyangiritse RDC yashinje u Rwanda na AFC/M23 kuba bari inyuma yiki igitero.
Ibyatangajwe n’umuvugizi w’AFC/M23 Lawrence Kanyuka yemeje ko ari bo bagabye igitero,Yavuze ko hashenywe ikigo cyayoborerwagamo ibitero bya drone.
Yagaragaje ko icyo kigo cyakoreshwaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero byibasiraga abasivile n’ibirindiro bya AFC/M23 mu duce twabohowe: Masisi, Walikale, Rutshuru, Lubero, Kalehe, Mwenga na Minembwe.

AFC/M23 yavuze ko igikorwa cyakurikiye amagambo menshi yo kwamagana ubwicanyi atigeze yitabwaho,Yongeye gushimangira ko itazigera irebera mu gihe abaturage bibasirwa,Yaburiye Kinshasa ko nihakomeza ibyaha, izafata ingamba aho bikomoka.
Yasabye Leta ya RDC guhitamo amahoro ikubahiriza agahenge, cyangwa intambara ikazirengera ingaruka,Yasabye kandi kureka gushinja abandi, ivuga ko igitero cyakozwe hifashishijwe ibikoresho FARDC yasize i Goma na Kavumu.
@REBERO.RW
