Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore n’abagabo yatangiye urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi kiri kubera mu Mujyi wa Hangzhou mu Bushinwa, guhera ku wa 10 kugeza ku wa 17 Nyakanga 2026.
Muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku Isi, Ikipe y’Igihugu y’abagore yatangiye ikina umukino wayo wa mbere ihura na Iran, imwe mu makipe akunze kwitwara neza muri Sitting Volleyball ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mukino warangiye mu kanya ah u Rwanda rwatsinzwe na IRAN amaseti 3-0, ariko ni intangiroro nubwo batangiye gutyo abakunzi ba NPC bizeye ko u Rwanda hari imikino bazatsinda

Ku ruhande rw’abagabo, u Rwanda rwatangiye ruhura na Misiri (Egypt), igihugu na cyo gifite amateka akomeye muri uyu mukino ndetse kikaba gisanzwe kiri mu bifite urwego rwo hejuru muri Afurika no ku Isi.
Uyu mukino w’Ikipe y’Igihugu y’abagabo nayo si ubwa mbere ahuye ahubwo ni inshuro nyinshi ariko n’ubundi urugendo ruracyakomeje kuko umukino u Rwanda rwakinnywe na Egypt waje kuranira n’ubundi Misiri itsinze u Rwanda amaseti 3-0
Iki Gikombe cy’Isi ni amahirwe akomeye ku makipe y’u Rwanda yo gukomeza kwiyereka amahanga, kongera ubunararibonye no guhatanira umwanya mwiza mu rwego mpuzamahanga.

Abakinnyi n’abatoza b’u Rwanda bagaragaje ko biteguye guhatana bafite intego yo kwitwara neza no gukomeza kuzamura izina ry’igihugu muri Sitting Volleyball, umukino umaze gutera imbere mu Rwanda mu myaka ishize.
Irushanwa rizakomeza kugeza ku wa 17 Nyakanga 2026, aho amakipe azakina imikino yo mu matsinda mbere yo gukomeza mu byiciro byo gukuranwamo.
Abakunzi ba siporo mu Rwanda bakomeje gukurikira aya makipe yombi, bizeye ko azitwara neza muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi.
@Rebero.rw
