Saïdi Abedi Makasi (wavutse ku wa 20 Kanama 1982 i Bukavu) ni umwe mu basatirizi bafite amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Yakiniye amakipe atandukanye arimo Express FC, SC Villa, FC Brussels, Sakaryaspor, Rayon Sports na Espoir FC, agaragaza ubuhanga bwe bwo gutsinda ibitego no kwitwara neza mu busatirizi.
Mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yakinnye hagati ya 2003 na 2009, akina imikino 24 atsindamo ibitego 8.
Izina rye ryibukirwa cyane nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje Amavubi intsinzi ya 1-0 kuri DR Congo muri CAN 2004, intsinzi yabaye iya mbere y’u Rwanda mu mateka y’Igikombe cya Afurika.
Makasi akomeje kubarwa mu bakinnyi basize amateka akomeye muri ruhago nyarwanda, ndetse ari umwe mu basatirizi b’ibihe byose igihugu cyagize.

Wowe ubona Saïd Abedi Makasi ari mu basatirizi 5 beza u Rwanda rwagize?
Andika igitekerezo cyawe mu bitekerezo, usangize iyi nkuru n’inshuti zawe, kandi ukomeze gukurikira Intare Times ku yandi mateka ya ruhago nyarwanda.
@REBERO.RW
