Umuyobozi w'Akarere yagaragaye asya uburo mu kwizihiza Umuganura wa 2026
Kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, abaturage bo mu Karere ka Karongi bifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura wabaye kuri uyu wa 7 Kanama 2026, mu birori byabereye mu Murenge wa Twumba.
Uyu Murenge uzwiho umusaruro w’ibihingwa n’ibikomoka ku bworozi birimo ubuki, soya, ibirayi n’uburo. Unazwi kandi kuba ucumbikiye Uruganda rw’Icyayi rwa Gisovu, rumwe mu nganda zitunganya icyayi cy’ubwiza buhambaye, cyegukanye ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Ibirori by’Umuganura byaranzwe n’imbyino gakondo, gusabana, kwibukiranya inkomoko n’agaciro k’Umuganura, ndetse no kumurika umusaruro abaturage bagezeho binyuze mu murimo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yifurije abaturage Umuganura mwiza, abasaba gukomeza kurangwa n’ubumwe no gusangira mu mahoro.
Yagize ati, “Mugire Umuganura mwiza, musangire mudacuranwa, kandi mwirinde ubusinzi n’ubwomanzi. Umuganura ni umunsi wo gushimira umusaruro no gushimangira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda.”
Yashimangiye ko Umuganura ugomba gukomeza kuba umwanya wo kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda umurimo, ubufatanye, ubudaheranwa no kwigira.

Kimwe mu byashimishije abitabiriye ibi birori ni uburyo Umuyobozi w’Akarere yifatanyije n’abaturage mu bikorwa gakondo, aho yagaragaye ari gusya uburo akoresheje uburyo bwa kera, nk’ikimenyetso cyo gutegura amafunguro asangirwa ku Muganura.
Iki gikorwa cyakiriwe neza n’abaturage, bavuga ko cyabibukije umuco warangaga abakurambere, aho gutunganya ibiribwa by’Umuganura byakorwaga n’abaturage bafatanyije.
Umuganura wa 2026 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.” Insanganyamatsiko ishimangira ko ubumwe, gukunda umurimo no kwigira ari byo bikomeza kuba inkingi y’iterambere ry’u Rwanda.

Abaturage bo mu Karere ka Karongi bagaragaje ko bazakomeza gusigasira uyu muco, bakora cyane kugira ngo umusaruro wabo urusheho kwiyongera no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
@Rebero.rw
