Agatotsi kamwibye ari mu kazi muri white house
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara asa n’uwatwawe n’agatotsi ubwo yari muri White House mu gikorwa cyo gushyira umukono ku iteka rijyanye no kuvugurura uburyo inkingo z’abana zitangwa.
Mu mashusho y’iki gikorwa, Trump yagaragaye yicaye mu cyumba cy’inama, ubwo Dr. Jay Bhattacharya, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi ku Buzima (NIH), yari arimo gutanga ibisobanuro.
Mu gihe Bhattacharya yakomezaga kuvuga, Trump yasinzirije amaso maze ayafunga akanya gato, bituma asa n’uwafashwe n’ibitotsi. Nyuma yaho yahise ayafungura, ibintu byatumye bamwe mu bari bakurikirana iki gikorwa bibaza niba koko yari arimo gusinzira.
Trump we yagaragaje nk’ushaka kwerekana ko atasinziraga, ahubwo ko yari ari gukurikirana ibivugwa muri icyo gikorwa.
Iki gikorwa cyabereye muri White House cyari kigamije gutangaza impinduka muri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zijyanye n’inkingo zihabwa abana, mu gihe ubuyobozi bwa Trump bukomeje kuvugurura politiki z’ubuzima rusange.
Kugaragara kwa Trump asa n’uwatwawe n’agatotsi byahise bikurura amaso y’abakurikirana ibikorwa bya White House, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho amashusho y’uwo mwanya yakwirakwiriye.
@Rebero.rw
