Bari gukora imigina y' ibihumyo
28 bagize itsinda’ Turi kumwe iwacu’ barimo 17 bafite ubumuga,bakorera mu Kagari ka Gisagara,Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara barashimira ubuyobozi bw’aka Karere bubakurikiraira hafi n’ ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryaribabumbiyemo rikanabigisha ubuhinzi bw’ibihumyo bitezeho impinduka mu mibereho.
Ubwo Rebero.rw yabasuraga aho bakora imigina yabyo mu Mudugudu wa Gisagara,Akagari ka Gisagara,Umurenge wa Ndora,Akarere ka Gisagara bayitangarije impamvu bahisemo ubu buhinzi n’inyungu babwitezemo.
Mukarugira Marie Christine,Umuyobozi waryo yavuze ko barishingiwe na NUDOR muri 2020, bazigama bakanagurizanya, rifite intego yo gukura mu bwigunge abantu bafite ubumuga.

Mukarugira Marie Christine, Umuyobozi w’itsinda’ Turi kumwe iwacu’ ashimira cyane NUDOR yabigishije ubuhinzi bw’ibihumyo
Avuga ko nyuma yo kwiteza imbere bahereye kuri uko kubitsa no kugurizanya,bamwe bakora ubucuruzi buciriritse, abandi bagura amatungo yo korora, banateye intambwe y’ubuhinzi bw’ibihumyo batangiye ku wa 21 Nzeri,2026.
Ati’’ Ni ubuhinzi twasanze butanga amafaranga byihuse iyo bukozwe neza, bukarwanya imirire mibi,bukanarengera ibidukikije kuko bukorerwa mu nzu, butanavunanye ku buryo n’ugendera mu igare cyangwa ku mbago yabihinga bitamugoye,cyane cyane ko aba ari kumwe n’abandi banungurana ibindi bitekerezo.’’
Rebero.rw imubajije icyo babwitezeho,ati’’ Icya mbere ni amafaranga.Ino ikilo ni amafaranga hagati ya 3.000 na 4000 kandi isoko rirahari,sinzi ko tunashobora kurihaza. Icya 2 ni ukwihaza mu ntungamubiri zabyo mu miryango yacu,n’abaturanyi tukagurisha buri wese ku bushobozi bwe,tukarwanya imirire mibi mu bana bato n’abagore batwite,kuko birayihashya cyane.’’
Indi nyungu zabyo avuga,ni uko bihingwa buri gihe,mu mvura no mu mpeshyi. Ubwo bamenye kubitegura no kubihinga biyemeje kutazigera babibura,ubikeneye azajya abibona,cyane cyane ko bazarenga kubihinga mu itsinda bakanabigeza mu ngo zabo.
Anavuga ko bifite indi nyungu ikomeye,cyane cyane ku bantu bafite ubumuga, yo kubaha akazi, aho uwaramukaga yigunze binatewe n’ubumuga bwe, azajya aramukira kuri uwo murimo,ubwigunge no kubura akazi bikavaho.

Bizimungu Félix, umaze igihe mu buhinzi bw’ibihumyo akanaba umwarimu w’ubu buhinzi yemeza ko butanga umusaruro mwinshi, butangiza ibidukikije, butanasaba byinshi byagora abantu bafite ubumuga.
Kuba ari ubuhinzi bwiza cyane,budasaba ibihambaye binagarukwaho n’umwarimu wabo, Bizimungu Félix ubumazemo igihe kirekire, uvuga ko mu minsi 30 umurama wabyo ushyizwemu migina yabigenewe uba wabaye imbuto zigemurwa zigaterwa, mu minsi 15 ikurikiraho uwahinze agatangira gusarura.
Ati’’ Umugina ushobora gusarurwa inshuro 4 cyangwa 5. Ikilo kigura kuva ku mafaranga 3.000 kugera ku 4.000 kandi birakenerwa cyane. Ingunguru imwe ikorerwamo imigina irenga 200, umugina umwe ugasarurwamo amagarama 500. Bihumbikwa mu nzu,mu cyumba cyabigenewe,gisukuye,kitagize ikindi kirimo. Ya minsi 30 yashira umugina wose umaze kuba umweru,wuzuye ibihumyo, bikimurirwa mu yindi nzu,cyangwa ikindi cyumba bigaterwa bigasarurwa mu minsi 15.’’
Avuga ko uwatereye imigina 200 rimwe asaruramo amafaranga arenga 300.000 nta zindi mbaraga yatakaje,uretse ingunguru,ipamba, ibisigazwa by’umuceri,ishwagara, amasashe yabigenewe, inkwi n’umurama w’ibihumyo akenera mu gukora imigina na shitingi bitererwaho ngo birindwe umuswa. Muri ibi, ibyinshi bikoreshwa inshuro irenze imwe, byose byoroshye kubona.
Mukamazimpaka Tharcissie,umwe muri aba bahinzi,ufite ubumuga usanzwe akora ubucuruzi buciriritse,yemeza ko ubu buhinzi buje babukeneye. Ati’’ Twabwifuzaga cyane. Ubwo tububonye tugiye kububyaza umusaruro ugaragara w’amafaranga,imirire n’imibereho myiza.’’

Mukamazimpaka Tharcissie avuga ko nyuma y’ ubumenyi yahawe ku buhinzi bw ‘ibihumyo agiye kujya anabyihingira iwe mu rugo.
Bashimira cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwita ku muturage wese, NUDOR ibahaye ubu bumenyi,ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bubakurikiranira hafi n’undi wese ugira uruhare mu mutekano w’ubuhinzi bwabo.
Umukozi wa NUDOR ukora mu mushinga ugamije kureba uburyo abantu bafite ubumuga binjizwa mu micungire y’ingaruka ziterwa n’ibiza (DIDRR), ukorera mu karere ka Gisagara, Niyonizeye Placide, avuga ko iki gitekerezo bakigize bafatanije n’amatsinda yiyumvisemo ubu buhinzi, hagamijwe kuzamura ubushobozi bwabo mu bukungu n’imirire.
Ati’’ Ni muri urwo rwego bifuje ko mu bikorwa bishoboka,bidahumanya ikirere bahisemo ubu buhinzi kubera imiterere yabwo yorohereza abantu bafite ubumuga, bukaninjiza amafaranga bukanafasha mu mirire myiza. Ni igihingwa gikunzwe,cyuzuye intungamubiri nyinshi,gisimbura inyama mu mirire.’’
Avuga ko babyemeye babitewe n’umusaruro byatanze mu babihinze mbere bo mu mirenge ya Mamba,Gikonko na Nyanza, n’iyi Mirenge mishya ya Ndora na Muganza bakizera ko bizatangayo umusaruro witezwe.

Umukozi wa NUDOR ukora mu mushinga ugamije kureba uburyo abantu bafite ubumuga binjizwa mu micungire y’ingaruka ziterwa n’ibiza (DIDRR), ukorera mu karere ka Gisagara, Niyonizeye Placide
Mu karere ka Gisagara NUDOR ihafite amatsinda 153 agizwe n’abantu bafite ubumuga n’abatabufite. Niyonagize Placide avuga ko bitewe n’uburyo aba baturage bagenda biyumvamo ubu buhinzi,buzagezwa mu matsinda hafi ya yose,bitewe n’inyungu abataragerwaho babonana bagenzi babo.
Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza,unashinzwe by’umwihariko gukurikirana gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo buhoraho, Hakizimana François,ashimira cyane NUDOR n’aba baturage batekereje ubu buhinzi, buzarenga aya matsinda bukanagera mu batayarimo, bikongera imirire myiza.

Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza,unashinzwe by’umwihariko gukurikirana gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo buhoraho, Hakizimana François
@Rebero.rw
