Mu gihe iteganyagihe rigaragaza imvura idasanzwe mu muhindo y’uyu mwaka, n’imbuzi za Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano (MINEMA), cyane cyane ku batuye mu manegeka n’abafite inzu zitaziritse ibisenge, abantu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara baravuga ko biteguye neza guhangana n’ibyo biza n’ingaruka zabyo,cyane cyane ko amakuru yabagezeho neza.
Ubwo Rebero.rw yasuraga Nyiraneza Esther w’imyaka 44 na Nyabenda Josephine w’imyaka 72, bafite ubumuga,bo mu Murenge wa Mugombwa,Akarere ka Gisagara baherutse kwibasirwa n’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku wa 14 Nzeri, ikabasenyera, Nyiraneza Esther akaba arara mu gikoni na cyo kiva, Nyabenda Josephine acumbikiwe n’umuturanyi, bayitangarije ko kumenya amakuru byabafashije kutagirira ibyago muri izi nzu zashenywe n’imvura nyinshi, baniteguye guhangana n’ibindi biza byabageraho n’ingaruka zabyo.
Nyiraneza Esther ufite abana 4, mu Mudugudu wa Nyamirama,Akagari ka Baziro,Umurenge wa Mugombwa,Akarere ka Gisagara avuga ko inzu ye itari iziritse igisenge. Nyuma yo kumenya amakuru y’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi,kuko nta mafaranga yari afite ako kanya yo kuyizirika,yatangiye kwigengesera,akayijyamo acungana n’ imvura n’uwo muyaga,yabona ikubye inzu ntayijyemo n’abana be.

Nyiraneza Esther avuga ko kumenya amakuru yerekeya ibiza byatumye ava mu nzu ye mbere y’uko umuyaga uyisambura n’ubu yiteguye guhangana n’ibishobora kuba biri imbere
Ati’’ Turashimira ubuyobozi bwa Leta na NUDOR kuba natwe abantu bafite ubumuga amakuru yose atugeraho, cyane cyane ay’ibishobora kutugiraho ingaruka. Nubwo nta radiyo ngira ngo mbyumvireyo, kuba tudahezwa mu nteko z’abaturage bivugirwamo, n’utazibonetsemo kubera ubumuga bwe ba Mudugudu bakamuzanira ubwo butumwa, byatumye ntagira ingaruka z’icyo kiza cyo ku wa 14 Nzeri. N’ubu numva nta mpanuka nzabigiriramo nibigaruka kuko amakuru nyafite.’’
Yifuza ko ubuyobozi bwamwubakira inzu ye neza akayisubiramo,n’igikoni arimo ubu amategura yacyo ahatubatse neza akacyubakirwa kugira ngo ahabe atuje.
Nyirabenda Josephine w’imyaka 72 na we ati’’ Inzu yanjye yasenywe n’umuyaga,amabati yose ashirira hasi, sinayasubizaho. Kumenya amakuru byamfashije ko igwa ntayirimo,nari narayivuyemo njya gucumbika mu wundi Mudugudu. Iyo batatuburira kare mba naraguyemo.’’

Nyabenda Joséphine w’imyaka 72 na we avuga ko kumenya amakuru kare byatumye iyi nzu ye ayivamo mbere y’uko isenywa n’ibiza ajya gucumbika ahandi. Igihe atarubakirwa yiteguye guhangana n’ibyamusanga muri iyo acumbitsemo.
Avuga ko igihe agitegereje gusanirwa inzu ye akomeje guhangana n’ibiza yumva bishobora guterwa n’ubundi n’imvura nyinshi ishobora kugwa muri aya mezi ari imbere, yirinda nk’uko yabisobanuriwe.
Akishimira ko n’abantu bafite ubumuga binjizwa muri gahunda zo guhangana n’ibiza nka bagenzi babo batabufite, bitandukanye na kera aho bahezwaga mu nzu ntibagire amakuru bamenya.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyamirama, Rutagengwa Evariste, avuga ko nta muturage n’umwe,ufite ubumuga n’utabufite utagerwaho n’amakuru areba Umudugudu ayobora,ari yo mpamvu n’abahuye n’ibiza bitabahitanye.
Ati’’ Nk’ubu mu mvura yo kuri 14 Nzeri,imiryango 15 yarasenyewe, harimo 6 yasenyewe izo kubamo,izindi ni ibikoni. Harimo iza bariya 2 bafite ubumuga. Kubera amakuru yari yahawe abaturage bose, abafite inzu zitaziritse ibisenge bari batangiye kubizirika,abandi igwa batarabizirika, ntihagira uhasiga ubuzima kuko bari biteguye.’’

Umukuru w’Umudugudu wa Nyamirama Rutagengwa Evariste avuga ko amakuru adaheza atuma ibiza bijya kubageraho abatuye umudugudu bose barabimenyeshejwe
Arakomeza ati’’ N’ubu bakomeje kwitegura. Ugize amakuru amenya ayabwira undi ku buryo twumva nta muturage wacu bizahitana. Abantu bafite ubumuga ntibagihezwa muri gahunda zose ni yo mpamvu n’utaje aho byavugiwe muri rusange tumusanga iwe tukamubwira. Na bo bariteguye nk’abandi baturage bose. Usenyewe dutanga amakuru tugategereza ko azasanirwa.’’
Umukozi w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR),ukora ku mushinga ugamije kureba uburyo abantu bafite ubumuga binjizwa mu micungire y’ingaruka ziterwa n’ibiza ( DIDRR),ukorera mu karere ka Gisagara, Niyonizeye Placide, avuga ko kuba abantu bafite ubumuga bagerwaho n’amakuru agera ku bandi baturage ari intambwe ikomeye cyane yatewe.
Ati’’ Abenshi ntibagira amaradiyo,televiziyo n’amatelefoni abandi bumviraho ari yo mpamvu dukorana n’inzego zibishinzwe ari izo mu iteganyagihe, MINEMA n’izindi, kugira ngo amatangazo atangwa binyuze aho n’abantu bafite ubumuga abagereho. Bivuze ako ayo matangazo yanagombye kuba asemuye mu rurimi rw’amarenga ngo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntabacike.’’
Avuga ko iyi miryango 2 ari yo y’abantu bafite ubumuga yahuye n’ibiza bishize muri Gisagara, amakuru bari bayazi n’ubu hakorwa ibishoboka byose ngo n’abantu bafite ubumuga bumve ko guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo bibareba.
Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza,unashinzwe by’umwihariko gukurikirana gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye, Hakizimana François ,avuga ko muri rusange iyo mvura yangije inzu 41 mu mirenge ya Mugombwa na Kansi,umwe urisanira, abasigaye barimo abo 2 bafite ubumuga,hashakishwa uburyo bwo kubafasha.
Rebero.rw imubajije uburyo amakuru amenyekana mu baturage bose,ati’’ Twamaze guhugura ibyiciro bitandukanye by’abantu ku kwirinda Ibiza, tubasaba ko amakuru yose atanzwe n’abantu bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose bagomba kuyamenya. MINEMA yatumenyesheje iby’imvura nyinshi iri imbere inashobora gutera Ibiza,na NUDOR ibikoramo ubukangurambaga, nta kibazo cy’amakuru gihari rwose.’’
Asaba abaturage guha agaciro amakuru yose bahabwa n’ibyo basabwa mu kwirinda Ibiza n’uburyo bakwitwara igihe byabagezeho. Uyamenye ntayihererane,buri wese akubahiriza amabwiriza arimo kuzirika ibisenge by’inzu zabo,kwirinda inkuba,n’andi yose bahabwa.
@Rebero.rw
