Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Juliana Muganza, bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Busuwisi, aho bahuriye i Bern n’Umujyanama wa Leta y’u Busuwisi, Elisabeth Baume-Schneider, ushinzwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Imbere y’Igihugu ikurikirana n’urwego rw’ubuzima ku rwego rwa Leta.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi, ndetse no kureba uburyo bwakongerwamo imbaraga mu nzego z’ingenzi z’ubuzima.

Mu biganiro, impande zombi zagarutse ku mahirwe yo kurushaho guteza imbere ubuzima bushingiye ku ikoranabuhanga (digital health), hagamijwe gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi z’ubuzima no korohereza abaturage kuzigeraho.
Haganiriwe kandi ku iterambere ry’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora muri uru rwego kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kuba nziza.

Indi ngingo y’ingenzi yari kwitegura no guhangana n’ibyorezo, aho impande zombi zasuzumye uburyo ubufatanye bwafasha kongera ubushobozi bwo gutahura ibyorezo hakiri kare, kubikumira no kubisubiza mu buryo bwihuse igihe byadutse.
U Rwanda n’u Busuwisi kandi byaganiriye ku guteza imbere ubushakashatsi mu buzima, ndetse n’ubufatanye mu bijyanye na life sciences, urwego rukubiyemo ubushakashatsi n’udushya mu bumenyi bujyanye n’ubuzima.

Ibiganiro byabereye i Bern byongeye gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, ndetse no gushaka ahakongerwa imbaraga mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Minisitiri Nsanzimana na Juliana Muganza rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ubushakashatsi n’iterambere ry’abakozi mu rwego rw’ubuzima, mu rwego rwo kunoza serivisi no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima.
@Rebero.rw
