Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Hon. Yves Iradukunda, yakiriye intumwa za Access to Finance Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Kampeta Pitchette Sayinzoga,baganira ku buryo ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’imari no kubaka urusobe rwiza rw’ibigo by’abikorera n’abanyenganda.
Ibiganiro byabo byibanze ku iterambere rya Digital Public Infrastructure (DPI), ari yo remezo rusange y’ikoranabuhanga ifasha abaturage, ibigo ndetse na Leta kubona no gukoresha serivisi zitandukanye mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Muri iyo nama, Hon. Yves Iradukunda n’intumwa za Access to Finance Rwanda banarebeye hamwe uburyo ikoranabuhanga ryafasha kurushaho kwagura serivisi z’imari ku baturage, cyane cyane hifashishijwe ibisubizo by’ikoranabuhanga byorohereza abantu kubona serivisi z’imari no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ikindi cyagarutsweho ni uburyo ibisubizo by’ikoranabuhanga byafasha guteza imbere urwego rw’ubucuruzi n’itangira ry’ibikorwa by’ubushabitsi mu Rwanda. Abitabiriye ibiganiro baganiriye ku gukoresha ikoranabuhanga mu gufasha ba rwiyemezamirimo kubona amahirwe, serivisi n’ibikoresho bibafasha guteza imbere imishinga yabo.
Ibiganiro hagati y’impande zombi bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, iterambere ry’ubukungu no kongera amahirwe ku rubyiruko n’abikorera.

Umuyobozi Mukuru wayo, Kampeta Pitchette Sayinzoga wa Access to Finance Rwanda ari kumwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Hon. Yves Iradukunda
Digital Public Infrastructure ifatwa nk’imwe mu nkingi z’ingenzi mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, kuko ishobora guhuza serivisi zitandukanye no korohereza abaturage n’ibigo kuzigeraho.
Ku ruhande rw’abikorera, gukoresha ibisubizo by’ikoranabuhanga mu bucuruzi bishobora kandi gufasha mu kunoza imikorere, kugera ku bakiliya benshi no kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye.
Inama ya Hon. Yves Iradukunda n’intumwa za Access to Finance Rwanda yashimangiye akamaro k’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bishobora kugira uruhare mu kwihutisha ubukungu no guteza imbere urwego rw’abikorera mu Rwanda.
