Perezida wa Sena y’u Rwanda, Kalinda François Xavier, hamwe n’Abungirije be, Nyirahabimana Soline na Mukabaramba Alvera, bagiranye ibiganiro n’intumwa zaturutse muri Ukraine, bigamije kurebera hamwe uburyo ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwakongerwa.
Ibiganiro byibanze ku gushimangira imikoranire hagati y’inteko zishinga amategeko z’u Rwanda na Ukraine, ndetse no ku bindi bibazo by’inyungu bihuriweho n’impande zombi.
Mu ngingo zaganiriweho harimo igitekerezo cyo gushyiraho Itsinda ry’Ubucuti bw’Amadepite n’Abasenateri hagati y’u Rwanda na Ukraine (Rwanda-Ukraine Interparliamentary Friendship Group), rizafasha kongera imikoranire no guhanahana ubunararibonye hagati y’abagize inzego zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Muri iri tsinda ry’abadepite ba Ukraine hakaba harimo ufite inkomoko mu Rwanda ku mubyeyi umwe akaba yishimiye kugera ku gisekuruza cy’umubyeyi we ndetse akaba ari nayo mpamvu bashaka umubano n’abatdepite b’URwanda nabo, kandi bazakomeza kungurana ibitekerezo hagati yabo
Iri tsinda rishobora kandi kuba urubuga rwo guteza imbere ibiganiro ku ngingo z’inyungu rusange, gusangira ubunararibonye mu miyoborere no mu bikorwa by’inteko, ndetse no gushimangira umubano ushingiye ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Ukraine.

Umudepite wa Ukraine ufite inkomoko y’Umubyeyi umwe w’umunyarwanda ni uwegereye Perezida wa Sena ufite imisatsi isutse
U Rwanda na Ukraine bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi binyuze mu biganiro n’imikoranire mu nzego zitandukanye. Ibiganiro hagati y’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko byagaragaje ubushake bwo gukomeza kubaka ubu bufatanye no kurebera hamwe ahakongerwa imikoranire.
Abayobozi b’impande zombi kandi baganiriye ku bindi bibazo by’inyungu bihuriweho, mu rwego rwo kureba uburyo imikoranire hagati y’u Rwanda na Ukraine yakomeza gutanga umusaruro.
@Rebere.rw
