Banyuzagamo akadiho bashima Perezida Kagame aho abakuye n'aho abagejeje mu iterambere
Abalimu bo mu Murenge wa Macuba,Akarere ka Nyamasheke baragaragaza byinshi bamaze kugezwaho na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irangajwe imbere na perezida Kagame,birimo ibyo bakesha koperative umwalimu SACCO we ubwe yabashyiriyeho ikabakura mu bwigunge burimo guhora mu nzu z’inkodeshanyo,kwitwa ba gakweto,ubworo n’ibindi,bakaba bageze aheza bavuga ko batazahwema kumushimira.
Babigaragaje ku munsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’umwalimu wabaye kuri uyu wa 5 Ukwakira,2026 mu nsanganyamatsiko igira iti’’ Gushyigikira abalimu,imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi,kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.’’
Muri ibi birori,umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Macuba, Uwineza Agnesta yagaragaje ko Mwalimu ari uw’agaciro k’ibihe byose kuko nta muganga, Minisitri cyangwa undi ukomeye wabaho hatabayeho Mwalimu,nta n’igihugu cyatera imbere gisize Mwarimu inyuma.
Ati’’ Aha mu Rwanda twahisemo inzira igira iti’’ Mwarimu w’umunyamwuga,inkingi y’uburezi bufite ireme.’’

Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Macuba,Uwineza Agnesta avuga ko kubaka ejo hazaza bisaba kubaka Mwalimu ushoboye,ufite agaciro.
Yashimiye abarimu ubwitange burimo kubyukira ku murimo kare bagataha batinze,bakita ku bana bose bagamije kubategurira ejo heza habo,ibikoresho byatinda kuboneka ntibaganye cyangwa ngo babyitwaze bice akazi,ahubwo bakirwanaho gitore, bagakomeza kuzamura ireme ry’uburezi.
Ati’’ Kubaka ejo hazaza bisaba kubaka mwalimu ari yo mpamvu agomba guhabwa agaciro gakwiye.’’
Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wa GS Mbuga, Gombaniro François, kivuga ku ruhare rwa Mwalimu mu ireme ry’uburezi,ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku bumenyi, bashimiye Leta yashyizeho uyu munsi ikanawuha agaciro ukwiye, agaragaza ko Mwalimu ari we mutima w’uburezi bufite ireme, butabaho adahari.
Ati’’ U Rwanda rwavuye ku bukungu bushingiye ku buhinzi, ubu ruri ku bushingiye ku bumenyi aho mwalimu ari ku isonga muri urwo rugendo.’’

Umuyobozi wa GSMbuga, Gombaniro François asanga Mwalimu ari we mutima w’uburezi
Arakomeza ati’’ Turi ab’agaciro rero,ku gihugu,no kuri sosiyete. Umwuga dukora ni wo uyoboye ibikorwa byose umuntu akora,kuko imirimo yose ikorwa ni uko uyikora akanayikora neza aba yaciye imbere yacu kandi ntiwakora neza icyo utize.’’
Yabasabye kurushaho gukunda umwuga wabo,kuwitangira no kuwunoza nk’ uhatse ibindi byose by’iterambere rya muntu, anabasaba gukomeza kongera ubumenyi n’ubushobozi,cyane cyane mu ikoranabuhanga ngo babashe gutanga koko umusaruro bitezweho.
Mu izina rya bagenzi be, Uwamahoro Louise yavuze ko ibyo bagezeho byose babikesha Leta y’ubumwe irangajwe imbere na perezida Kagame.
Ati’’ Turashimira byimazeyo ubuyobozi bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na perezida Kagame udahwema kudushyigikira,wadushyiriyeho koperative umwalimu SACCO yadufashije kwikura mu bukene,kwiteza imbere ikanaturinda abirirwaga batwita ba ‘Gakweto.’ Ntituri ba Gakweto,dusa neza kubera perezida Kagame. Twateye imbere. Mu balimu ni ho hava ba Gitifu b’Imirenge,ba Meya n’abandi bayobozi kubera ishema n’ijambo twahawe.’’

Mu izina rya bagenzi be, Uwamahoro Louise yagaragaje ibibazo birimo kuba Umurenge wabo utagira ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, abana bagakora ibilometero n’ibilometero bajya kubyiga ahandi.
Yunzemo ati’’ Inguzanyo dukura mu mwalimu SACCO yateje imbere abalimu. Bamwe bariyubakira inzu zo kubamo bagasezerera kubunza akarago bakodesha,hakanaba abubaka izibinjiriza amafaranga y’ubukode, bakarushaho kwiteza imbere. Umwana wa mwalimu arajya ku ishuri anyoye amata kuko abenshi mu balimu boroye inka, tukanagira abiguriye ibinyabiziga bajyana ku kazi bikanabinjiriza amafaranga.’’
Yongeraho ko nta mwana wa Mwalimu uhangayikishwa no kwiga kaminuza nubwo yaba iyigenga, anashima Leta gahunda iherutse gutangaza ko TTCs zigiye kujya zitanga dipolome za A1, uburyo bwashyizweho bwo guha abalimu buruse banakora, amasaha yo guhugurana mu masomo,hagati y’abarimu ubwabo, ubwiyongere bw’amashuri butuma abana batagikubita amaguru bajya kwiga kure, n’ibindi avuga ko batarondora.
Mu byifuzo, yagaragaje ikibazo cy’amacumbi y’abalimu adahagije ku bigo by’amashuri, ko yakongerwa ngo abaturuka kure y’iwabo babone aho bacumbika hegereye akazi. Yanagarutse ku kibazo cy’umushahara udahuye n’ibiciro ku isoko muri iki gihe, nubwo bashima ko wagiye wiyongera, anavuga ko imyaka 3 umwalimu mushya amara yogisha ngo ashobore kwimurwa ( mutation) ari myinshi cyane, yagabanywa ikagera ku mwaka umwe gusa.

Baravuga ko bafite ishimwe rikomeye kuri perezida Kagame wabakuye mu bwigunge
Ati’’ Byakorohera abakora batabana n’imiryango yabo kwihutisha igihe cyo kuyegera bikanazamura kurushaho ireme ry’uburezi.’’
Yanagaragaje ikibazo cya Internet idahagije mu bigo by’amashuri yo muri uyu Murenge, bigatuma uburezi butajyana neza n’ikoranabuhanga n’aho iri ikagira intege nke,ntigire icyo imara. Ubucucike bukigaragara mu mashuri menshi ,aho hari aho usanga icyumba kirimo abana bari hejuru ya 65.
Hari no kuba muri uyu Murenge nta shuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro riwurimo, abayikeneye bakayiga kure mu yindi Mirenge, ko ibyo byose bikemuwe byazana impinduka zigaragara mu ireme ry’uburezi.
Yavuze ariko ko nubwo izo mbogamizi zigihari,abalimu b’uyu Murenge bari mu ngamba neza,imihigo ikomeje, asaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi mu kuyesa.

Umuyobozi wa GS Cyavumu,unahagarariye abayobozi b’amashuri bagenzi be, past. Mwerekande JMV avuga ko hari abana baturuka ku ishuri ayoboye bagakora ibilometero birenga 15 bajya kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro mu Murenge wa Karambi
Aganira na Rebero.rw, Past.Mwerekande JMV, uyobora GS Cyavumu akanahagararira abayobozi b’amashuri bagenzi be, yavuze ko nk’iki kibazo cyo kutagira ishuri ry’imyuga gihangayikishije cyane, aho n’inama Njyanama y’uyu Murenge yari yemeje umwaka ushize ko ryakubakwa aha ayobora kubera urugendo rurerure abana bakora bajya kuyashaka ahandi, n’ubu bagitegereje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba,Munezero Ivan, yabashimiye uburyo banoza umurimo, abizeza ubuvugizi ku bibazo byose bagaragaje, cyane cyane ko byose Leta ibizi, ko agereranije n’ibyakozwe, n’ibindi bitananirana uko ubushobozi buboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Munezero Yvan yashimiye abalimu bo muri uyu Murenge kunoza umurimo no kuwushishikarira.
Na we yashimiye Leta kuba Mwalimu akora atekanye,yitaweho,ashobora kwivuza,akizera ko n’izo mbogamizi zagaragajwe,zirimo n’ubuke bwa mudasobwa zizakemuka vuba. Mu izina rya bagenzi be yizeza Leta kuzakomeza gukorana umurava,bagatanga koko umusaruro witezwe mu ireme ry’uburezi.

Bashimiye Mwalimu Musabyemariya Constance uri mu kiruhuko cy’izabukuru wahaye ubumenyi bamwe muri bo
Yabashimiye ko bakora byose ngo abana bose bige ntawe usubijwe inyuma,abasaba kurushaho kubaha no guha agaciro bagenzi babo bari mu kiruhuko cy’izabukuru, anashimira amashuri abana bayigaho babonye amabaruwa abajyana mu mashuri abacumbikira.
Ati’’ Turabasaba gukomeza guha abana ikinyabupfura mwihereyeho,gukunda abana mwigisha, kwitanga mugakora n’amasaha y’ikirenga ngo bifashe abana bigaragara ko bari inyuma y’abandi.’’

Abana ba GS Saint Martin Hanika basusurukije abarezi babo
Umurenge wa Macuba ubarizwamo ibigo by’amashuri 12 birimo 6 by’abanza, abarimu 310.
@Rebero.rw

Murakoze cyane kutugezaho uko umunsi mukuru wacu wagenze,