Abatuye mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali bitabiriye siporo rusange ya Car Free Day yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, aho bakoze imyitozo ngororamubiri itandukanye, banahabwa serivisi zo gusuzuma indwara zitandura no kugirwa inama ku buzima bwiza.

Muri iyi gahunda igamije gushishikariza Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gukora siporo no kwita ku buzima bwabo, abitabiriye bakoze imyitozo irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, kunyonga amagare, kubyina imbyino gakondo, gukora aerobics na gymnastics, ndetse n’indi myitozo ifasha umubiri kugira ubuzima bwiza.
Abitabiriye Car Free Day kandi bapimwe ku buntu indwara zitandura (NCDs), bahabwa n’inama zibafasha kumenya uko bahangana n’izi ndwara, ndetse n’ingamba zo kuzirinda binyuze mu guhindura imibereho ya buri munsi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyibukije abitabiriye akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe, kibashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.
RBC yanashimangiye ko abantu bafite ibibazo by’ububata bw’inzoga n’ibindi biyobyabwenge bakwiye gushaka ubuvuzi, aho kubifata nk’ibibazo bidashobora gukemuka. Abafite ububata bw’inzoga bashishikarijwe kwivuza, kuko ari ikibazo gishobora kuvurwa kandi umuntu akakira.

Car Free Day ni imwe muri gahunda zifasha abaturage kumva akamaro ka siporo mu kwirinda indwara zitandukanye, kongera imbaraga z’umubiri no guteza imbere imibereho myiza.
Abaturage bakanguriwe gukomeza gukora siporo buri gihe, kwipimisha indwara hakiri kare, kwirinda ibiyobyabwenge no gufata ingamba zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, hagamijwe kubaka umuryango ufite ubuzima buzira umuze.
@Rebero.rw
