Inama ibanziriza itangizwa ku mugaragaro ry’inama mpuzamahanga yiga ku masoko ya karuboni muri Afurika, African Carbon Markets Summit 2026, yabereye muri Kigali Convention Center (KCC) yibanze ku gushakira ibisubizo inzitizi zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, gukusanya igishoro no gushimangira ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa.
Iyi nama ibaye mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo yakoresha amahirwe ari mu masoko ya karuboni mu gukurura ishoramari rigamije kurengera ibidukikije, guteza imbere ubukungu no gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere amasoko ya karuboni, avuga ko rumaze kwandikisha imishinga 29 mu nzego zitandukanye.
Yabigarutseho mu mahugurwa ku ngingo ya 6 y’Amasezerano y’i Paris na CORSIA, agaragaza ko REMA ari yo rwego rw’igihugu rushinzwe kwemeza no kugenzura iyo mishinga.

Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo ngenderwaho bw’amasoko ya karuboni mu Rwanda muri Nzeri 2023, bugena uko imishinga yemezwa, ihabwa uburenganzira kandi igakurikiranwa hakurikijwe ingingo ya 6 y’Amasezerano y’i Paris.
Ibikorwa byabaye mbere y’ifungurwa ry’iyi nama byahuje abafata ibyemezo muri za Guverinoma, abashoramari n’abategura imishinga ijyanye n’amasoko ya karuboni, baganira ku ngamba zifatika zatuma iyo mishinga itegurwa neza, ikabona inkunga y’amafaranga kandi ikabyazwa umusaruro urambye.
Abitabiriye ibiganiro bahawe ubumenyi n’ibikoresho bifatika byabafasha kunoza imishinga, gushaka igishoro no kubaka ubufatanye bushya bushobora gutuma ibikorwa by’amasoko ya karuboni birushaho gutera imbere ku Mugabane wa Afurika.
Gushaka igishoro no kubaka amasoko ya karuboni yizewe
Amasoko ya karuboni ni uburyo bufasha gushyigikira imishinga igabanya cyangwa ikuraho imyuka ihumanya ikirere, hakoreshejwe impamyabushobozi za karuboni (carbon credits) zigaragaza ingano y’imyuka yagabanyijwe cyangwa yakuwemo mu kirere hakurikijwe uburyo bwemewe bwo kubara no kugenzura ibyo bikorwa.
Iyi mishinga ishobora kuba ijyanye no kongera ingufu zisubira, guteka hifashishijwe ikoranabuhanga risohora imyuka mike, kubungabunga amashyamba, gusubiranya ibishanga no guteza imbere ubwikorezi budahumanya ikirere.

Iyo imishinga iteguye neza kandi ikagenzurwa mu buryo bwizewe, ishobora kubona amafaranga binyuze mu kugurisha impamyabushobozi za karuboni, agafasha kuyishyira mu bikorwa no kongera ubushobozi bwo kugera ku ntego zayo.
Icyakora, kugira ngo aya masoko akore neza, bisaba imishinga ifite ireme, amakuru yizewe, uburyo buboneye bwo kugenzura umusaruro wayo n’amategeko asobanutse arengera abashoramari n’abaturage.
Ibiganiro byabaye mbere y’inama byahaye umwanya abafatanyabikorwa wo kurebera hamwe uko izo mbogamizi zakemurwa, kugira ngo imishinga yo muri Afurika ibone igishoro kandi ibashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Afurika ishaka gukoresha amahirwe ari mu kurengera ibidukikije
Nubwo Afurika ihura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ifite n’amahirwe yo gukoresha imishinga irengera ibidukikije mu kwihutisha iterambere rirambye.
Guteza imbere amasoko ya karuboni ashobora kugira uruhare mu gukurura amafaranga y’abashoramari bo mu gihugu no hanze yacyo, agashyirwa mu mishinga y’ingufu zisukuye, ubuhinzi burengera ibidukikije, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ibi bishobora no gufasha ibihugu bya Afurika kugera ku ntego byiyemeje mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, mu gihe bishaka kongera ibikorwa by’ubukungu no guhanga imirimo.
Ariko kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro, birakenewe ko imishinga itanga inyungu zigaragara ku bidukikije no ku baturage, kandi ko amafaranga ava mu masoko ya karuboni acungwa mu buryo buboneye.
Ni muri urwo rwego, gushimangira ubufatanye hagati ya za Guverinoma, abashoramari, abategura imishinga n’ibigo bitanga ubufasha mu bya tekiniki bifatwa nk’imwe mu nkingi z’ingenzi zatuma ayo masoko arushaho kwaguka.
Ubufatanye nk’ishingiro ry’iterambere ry’amasoko ya karuboni
Ibiganiro byabanjirije inama byanibanze ku gushimangira imikoranire hagati y’abafite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya karuboni.
Abafata ibyemezo muri za Guverinoma bafite uruhare mu gushyiraho politiki n’amategeko ashyigikira ayo masoko, mu gihe abashoramari bashobora gutanga igishoro gikenewe kugira ngo imishinga itangire kandi ikomeze gukora.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yavuze ko icyizere, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano ari byo shingiro ry’amasoko ya karuboni yizewe.
Yabigarutseho atangiza ibiganiro byabanjirije inama ya Carbon Markets Africa Summit, avuga ko mu Rwanda imikorere y’amasoko ya karuboni ishingiye ku mucyo no kubungabunga ibidukikije, kandi ko kugeza ubu nta kibazo cyigeze gitangazwa muri ubu buryo.

Ku rundi ruhande, abategura imishinga ni bo bagira uruhare mu kumenya ibikorwa byatanga umusaruro mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kubitegura no kubishyira mu bikorwa.
Guhuza abo bose bishobora gufasha kugabanya inzitizi zihura n’imishinga, kongera icyizere cy’abashoramari no kunoza uburyo bwo gukurikirana umusaruro wayo.
Inama ya African Carbon Markets Summit 2026 iteganyijwe gufungurwa ku mugaragaro ku wa 14 Ukwakira 2026, nyuma y’ibiganiro byabaye ku munsi ubanziriza iyi nama.
Ibyitezwe muri iyi nama ni uko ibiganiro n’imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa bizatanga umusanzu mu kwihutisha ishoramari mu mishinga ya karuboni, hagamijwe kubaka amasoko yizewe kandi arambye azagira uruhare mu iterambere rya Afurika no mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
@Rebero.rw
