Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Soraya Hakuziyaremye, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga by’imari, bigamije kureba uburyo bwo gushaka ibisubizo bishya by’imari, kunoza imicungire y’ishoramari ry’igihugu no kurushaho guteza imbere amasoko y’imari mu Rwanda.
Ibi biganiro byabereye i Bangkok muri Thailand, ku ruhande rw’Inama ngarukamwaka ya 2026 y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) n’itsinda rya Banki y’Isi (World Bank Group).
Muri uru ruzinduko, Hakuziyaremye yagiranye ibiganiro na Chairman akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Matha Capital, ikigo nyafurika gitanga serivisi z’ubujyanama mu by’imari, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Crown Agents Investment Management, ikigo gikora ibijyanye n’imicungire y’ishoramari.
BNR yatangaje ko ibiganiro byibanze ku bufatanye bushoboka mu gushaka uburyo bushya bwo kubona inkunga y’imishinga, gucunga neza umutungo w’amadevize, gushaka igishoro ku masoko y’imari no gucunga ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ivunjisha.

Hanaganiriwe kandi ku bikorwa byafasha mu kurushaho guteza imbere amasoko y’imari mu Rwanda, kugira ngo arusheho kugira ubushobozi bwo gukurura ishoramari no gufasha igihugu kubona igishoro gikenewe mu bikorwa by’iterambere.
Mu butumwa bwe, Guverineri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ibiganiro byibanze ku kureba amahirwe y’ubufatanye mu guteza imbere ibisubizo bishya by’imari no kunoza uburyo u Rwanda rubona igishoro n’uko rucunga umutungo warwo w’amadevize.
Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka uburyo butandukanye bwo kubona igishoro no guteza imbere urwego rw’imari, hagamijwe gushyigikira iterambere ry’ubukungu no kongera amahirwe y’ishoramari.
@Rebero.rw
