Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Arakwiye, yavuze ko u Rwanda rugomba kwagura ibikorwa bitanga inyemezabwishyu za carbone, kuko izituruka ku mishinga yo gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa zigera kuri 87% by’izimaze gutangwa mu gihugu.
Yabigarutseho mu nama mpuzamahanga ya Afurika ku masoko ya carbone ya 2026 (African Carbon Markets Summit), iri kubera i Kigali, ihuje abagera kuri 600 barimo abafata ibyemezo muri za guverinoma, abashoramari, abategura imishinga n’ibigo bigura inyemezabwishyu za carbone.
Iyi nama igamije kongera ubufatanye, kubaka icyizere ku masoko ya carbone, gukurura ishoramari no guteza imbere imishinga ishobora kubona inkunga igamije kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukungu burambye muri Afurika.
Dr Arakwiye yavuze ko nubwo kuba u Rwanda rumaze gutanga inyemezabwishyu nyinshi za carbone zituruka ku mishinga yo gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa ari intambwe ishimishije, bigaragaza ko hakiri icyuho mu gukoresha amahirwe ari mu zindi nzego zishobora kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yagize ati: “Iyi ni intambwe ikwiye gushimwa. Ariko inatwereka ikintu cy’ingenzi: amasoko yacu aracyibanda cyane ku bikorwa byoroshye gupima, kubona amafaranga yo kubishyira mu bikorwa no kubigurisha. Ubu tugomba kwagura urwo rwego.”
Yashimangiye ko hakenewe gushakishwa no gutezwa imbere indi mishinga ifite ubushobozi bwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, kugira ngo isoko rya carbone mu Rwanda rirusheho gutera imbere no gukurura ishoramari rituruka mu nzego zitandukanye.
Yasabye ko imikorere y’amasoko ya carbone irangwa n’icyizere
Minisitiri Dr Arakwiye yavuze ko amasoko ya carbone ashobora gufasha ibihugu kubona amafaranga y’ishoramari ryigenga agamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ariko ko adakwiye gufatwa nk’asimbura inkunga za Leta cyangwa inshingano z’ibihugu n’ibigo bihumanya ikirere kurusha ibindi.

Yagize ati: “Amasoko ya carbone ntazasimbura inkunga zitangwa na Leta. Nta nubwo azasimbura inshingano z’abatanga ibyuka bihumanya ikirere kurusha abandi. Ariko iyo ateguwe neza kandi akagenzurwa uko bikwiye, ashobora gukurura ishoramari ry’abikorera rigamije kugabanya koko ibyuka bihumanya ikirere mu bihugu byacu.”
Yavuze ko kugira ngo ayo masoko agire umumaro, hakenewe gukorera mu mucyo no kubahiriza amahame mpuzamahanga, cyane cyane ayashyizweho n’Amasezerano y’i Paris agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Yongeyeho ko za Leta zigomba gushyiraho uburyo busobanutse bwo kwemeza imishinga, gukurikirana buri nyemezabwishyu ya carbone, gutangaza amakuru ku mugaragaro, kurengera abaturage no kureba ko inyungu ziva muri iyo mishinga zigabanywa mu buryo buboneye.
Ati: “Icyizere ni cyo shingiro ry’iri soko.”
Dr Arakwiye kandi yasobanuye ko ibihugu bigomba kwitondera imishinga byemerera kugurisha inyemezabwishyu za carbone ku rwego mpuzamahanga, kuko iyo igihugu cyemeye ko inyungu zo kugabanya ibyuka zihabwa ikindi gihugu cyangwa umuguzi, gishobora gutakaza uburenganzira bwo kuzibarira mu ntego zacyo bwite zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Yavuze ko ari icyemezo kigomba gufatwa igihugu gisobanukiwe neza ingaruka zacyo, kuko kiba cyungutse amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere ariko kikaba cyemeye ko igabanuka ry’ibyuka rituruka kuri uwo mushinga ritazongera kubarirwa mu ntego zacyo bwite.

Minisitiri yashimangiye ko hakenewe uburyo bugaragaza ko inyemezabwishyu ya carbone ihagarariye igabanuka nyakuri ry’ibyuka bihumanya ikirere, ko itabarwa kabiri kandi ko abaturage bagize uruhare mu mushinga bubahirizwa.
Yongeyeho ko atari ngombwa kuvuga gusa ko abaturage bahabwa inyungu ziva mu mishinga ya carbone, ahubwo ko hakwiye kugaragazwa amafaranga bagezwaho, ayongera gushorwa mu mishinga mishya n’impinduka iyo mishinga izana mu mibereho yabo.
Iyi nama ya African Carbon Markets Summit 2026 ibereye i Kigali ni umwanya wo guhuza abafite uruhare mu masoko ya carbone, hagamijwe kongera ishoramari mu mishinga igabanya ibyuka bihumanya ikirere no gufasha ibihugu bya Afurika gukoresha amahirwe y’ayo masoko mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere abaturage.
U Rwanda rugaragaza ko nubwo rwateye intambwe mu guteza imbere isoko rya carbone, hakenewe kongera umubare w’inzego zibyaza umusaruro ubwo buryo, kunoza imiyoborere no gutuma inyungu z’imishinga zigera ku baturage no ku bikorwa birengera ibidukikije.
@Rebero.rw
