Senateri Laetitia Nyinawamwiza yagaragaje ingamba u Rwanda rwihaye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, mu biganiro mpuzamahanga byiga ku kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere biri kubera i Yerevan muri Armenia.
Uyu musenateri yabitangaje ubwo yitabiraga inama ya Green Constituencies Dialogue on Climate and Nature Conservation, ihuriza hamwe abadepite n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kugera ku iterambere rirambye.
Mu ijambo rye, Nyinawamwiza yagarutse ku ntego ziri muri Gahunda y’Igihugu yo Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima no Gushyira mu Bikorwa Ingamba zo Kururengera (NBSAP), agaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga ibinyabuzima no kurengera umutungo kamere.
Iyi gahunda ni imwe mu ngamba igihugu gishingiraho mu guhuza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere rirambye, hagamijwe kurinda ibinyabuzima n’aho biba, ndetse no kubungabunga umutungo kamere ufitiye akamaro abantu n’ibidukikije.
Ibiganiro bya Green Constituencies Dialogue byitabirwa n’abagize inteko zishinga amategeko n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku Isi, hagamijwe gushaka uburyo inzego zifata ibyemezo zagira uruhare rufatika mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere imishinga irambye.
Kwitabira ibi biganiro biha u Rwanda umwanya wo gusangiza ibindi bihugu ingamba rwashyizeho mu kubungabunga ibidukikije no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kongera uruhare rw’inzego zishinga amategeko mu gushyigikira politiki zirengera ibidukikije.
@Rebero.rw
