REG VC yatwaye shampiyona 2026 yaratuje cyane ku isoko ry’abakinnyi, bakomerejeho batangira umwaka batanga icyizere batwara Kirehe Open yarimo Police na APR.

APR VC yibuze muri bane beza ndetse igakubita igihwereye mu irushanwa nyafurika yakiriye, yaguze Dusenge Wicliff muri Kepler VC yasenyutse itungura benshi igarura Umunya Kenya Dennis Ireke, benshi imitima iva mu gitereko.
Kacyiru nabo ntibasinziriye kuko babuze shampiyona bari babanje gutsinda imikino 2, Matheus yabafashije mu mikino nyafurika baba aba kabiri ubu azakina na shampiyona, Police VC yagiye Brazil izamukana Simon Diaz wiyongera kuri libero Jules Niyigena na K John bavuye muri Kepler VC.
Nk’uko Imana itera amapfa ari nayo igena aho bahahira, Kepler VC yarasenyutse maze Kirehe VC iriyubaka. Bagaruye mu rugo, Tayson batsinda Police muri Kirehe Open.
Biragoye kumenya isura ya Gisagara VC ariko nibura hari amakipe 5 ahanzwe amaso azavamo 4 azakina imikino ya kamarampaka.
Nkuko aya makipe yo mu bagabo yi yubatse kuburyo bukomeye ni nako mu makipe ya bagore nayo yi yubatse muburyo bukomeye aho amakipe arimo Police WVC Kepler WVC ndetse RRA WVC yiyubatse cyane kugirango arebe ko yazahangana na APR WVC yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize.
Aho ikipe ya Police Women Volleyball Club yatangaje ko yasinyishije Diane Mpuhwezimana wavuye muri APR WVC, mu gihe APR WVC yo yamaze kumvikana no gusinyisha Esther Mutinda (ukina nka ‘setter’ mu ikipe y’igihugu ya Kenya) na Musaniwabo Hope (ukina nka ‘middle blocker’ mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda).
Naho RRA WVC yongeramo Bia Magnabosco,w’ikipe y’igihugu ya Brezili y’abatarengeje imyaka 21 kabiri akaba yaranakiniye Recife Volleyball muri Superliga A yo muri Brezili, biteganijwe ko azatangazwa nk’umukinnyi mushya waguzwe n’abasoresha vuba aha.
Shampiyona ya Volleyball 2026-2027 iratangira kuri uyu wa 5 izakinirwa muri Petit Stade i Kigali, Gisagara na Kirehe.
@REBERO.RW
