Umukino ubanza w’amarushanwa ny’afurika ku makipe yabaye ayambere akanatwara ibikombe iwayo ku kiciro cya kabiri urahuza ikipe ya APR FC yo mu Rwanda na Zamalek yo mugihugu cya Misiri uyu ukaba ari umukino ubanza kuko hazabaho n’umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe kuba nyuma y’ikicyumweru.

Aya makipe agiye guhura ku nshuro ya cyenda aho imwe mu mikino yahuje aya makipe harimo nku wayahuje mu mwaka 2002 icyo gihe ikipe ya Zamalek yatsinze APR FC ibitego 6 kubusa mugihe bongeye guhura mu mwaka wa 2004 aho Zamalek yari yatsinze APR FC 3 kuri 1 maze Zamalek ije mu Rwand ihatsindirwa ibitego 4 byose kuri 1.
Zamalek na APR FC zaherukaga guhura mu mwaka 2008 nubundi ikipe ya Zamalek isezerera APR FC kuri ubu bagiye kongera guhura kunshuro ya 9 nubundi bashak itike yerekeza mu matsinda.

Kuri uyu mukino ikipe ya APR FC ikaba yatangiranye abakinnyi 11 bakurikira
Hakizimana Adolphe
Byiringiro Jean Gilbert
Madu Zone
Nshimiyimana Yunusu
Uwiyaremye Fidal
William Togui
Dauda Yousef
Djiblir Watar
Ishimwe Chrisitian
Memer Dao
Mamadu Traore
Ahagana ku munota wa 20 w’umukino ku makossa yarakozwe na Kagege abasore ba Zamalek bazamutse neza maze umunyezamu Hakizimana Adolphe atabara izamu umupira awohereza muri koruneri.
Igice cyambere cyahuhzaga amakipe yombi cyarangiye ari ubusa ku busa kikaba cyaranzwe no gusatirana kumande zombi muri rusange umukino ukaba wakiniwe hagati mu kibuga aho amakipe yose yagiye akoresha abakinnyi bakina hagati mukibuga.
Mu mpera zi gice cyambere APR FC yasatiriye cyane Zamalek aho APR yabonye koruneri zigera kuri 4 harimo naho umuzamu wa Zamalek yagiye arokora ikipe ye kuberako yarisumbirijwe.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe nubundi no gusatirana kumpande zombi abakinnyi bikipe ya Zamalek bakanyuzamo bakwigwandika ntibabyuke APR nki kipe iri murugo yakomeje gusatira ndetse inatsinda ibitego ariko abasifuzi bakanzura ko bari baraririye niko byakomeje kujyenda no kuri Zamalek mugihe ku munota wa 90 w’umukino ikipe ya Zamalek yanyuze mu rihumye abinyu ba APR maze ibatsinda igitego.
Abakunzi bi kipe ya APR baje kureba uyu mukino baribaza niba mu cyumweru kimwe kugirango APR ijye mu misiri mu mukino wo kwishura niba izabasha kwihagararaho ikaba yahakura intsinzi iyerekeza mu matsinda doreko yatsindiwe imbere y’abafana bayo.
@REBERO.RW
