Abamenyerezwaga 3 barobanuriwe kuba abapasitoro buzuye
Migambi Ernest, Sematungo Rugira na Dushime Divin bari bamaze imyaka 3 bategurirwa umurimo wa gipasitoro muri EMLR Conference ya Ruhengeri bawurobanuriwe kuri uyu wa 18 Ukwakira 2026 mu isozwa ry’inama y’umwaka yayo yabereye muri paruwasi ya Gisenyi,Akarere ka Rubavu.
Itangizwa ry’iyi nama y’umwaka ku wa 16 Ukwakira,2026 ryanajyanye n’igikorwa cyo kuremera abakirisito 82 ba paruwasi ya Ruru mu Karere ka Rubavu, bafite abana bitabwaho n’umuryango International Child Care Ministries (ICCM), bahabwa buri wese ihene na matora 2, umwe muri bo anahabwa inka.

Inama yabanjirijwe no kuremera abakirisito 82 ba paruwsi ya Ruru mu karere ka Rubavu ibirimo ihene na matora
Umuyobozi w’iyi paruwasi, Rev. Past. Nsengiyumva Dieudonné, yashimye cyane iki gikorwa,agira ati” Ni igikorwa dushima cyane kivana abakirisito bacu mu bukene kibaganisha inzira y’iterambere kinagendeye ku byo bakorera abana babo mu burezi, bibafasha kwiga neza.“
Hanakozwe inama n’abafatanyabikorwa ba Conference mu iterambere,ahavuyemo umwanzuro wo gushyiraho urwego rw’abo bafatanyabikorwa rwitezweho kuzamura iterambere ryayo, rukazashyirwaho muri Conferences zose uko ari 10 z’iri torero, mu nama zazo z’umwaka.

Mu cyigisho cye, Bishop Munyamasoko Gato Corneil yasabye abapasitoro n’abakirisito bandi kurangwa no kwicisha bugufi bakanirinda mu byo bavuga n’ ibyo bakora.
Mu cyigisho cye, hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka iboneka mu byakozwe n’intumwa 20:28, igira iti ” Mwirinde ubwanyu murinde n’ umukumbi wose umwuka wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana,iryo yaguze amaraso yayo, Bishop Munyamasoko Gato Corneil yasabye abakirisito n’abapasitoro babo kurangwa no kwicisha bugufi no kwirinda mu byo bavuga n’ibyo bakora.
Ati” Guca bugufi ni imbaraga zikomeye,zidasanzwe.”
Yabasabye guhagarara bemye mu murimo w’Imana, bagakomeza ukwizera kwabo, bagakomerera mu byo Imana yabashinze bakanarinda umukumbi baragijwe, bakawuteza imbere bawurinda ibyaha, ubukene,imibereho mibi n’amakimbirane mu miryango.
Umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba Umuyobozi w’ikirenga w’ Itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura yashimiye iyi Conférence imitegurire inoze y’iyi nama y’umwaka, by’umwihariko paruwasi ya Rubavu yayakiriye.

Umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba Umuyobozi w’ikirenga w’Itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura n’umugore we bashimira Conference ya Ruhengeri.
Yavuze ko mu byo iyi nama yibanzeho, ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda bwaje ku isonga.
Ati” Mu byo twibanzeho, twongeye gukangurira abakirisito gukomera ku bumwe n’ubudaheranwa bwabo kuko ari yo mahitamo yacu.“
Yakomeje ati” Guhitamo ubumwe n’ubudaheranwa, amahoro,ubwiyunge, ni yo nzira Imana ishaka. Turashaka ko Conferences zose zigenda muri uwo murongo.”
Ku migendekere y’iyi nama y’umwaka yabanjirije izindi, Musenyeri Samuel Kayinamura yagize ati” Yagenze neza. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka irareba cyane abashumba ngo bongere umurego mu muhamagaro wabo. Umushumba yamenye kwirinda ubwe,akarinda amagambo ye n’abo aragijwe arabayobora bigakunda.”
Yasabye abakirisito n’abayobozi babo kuzashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa iyo myanzuro yose neza nk’uko babyiyemeje.
Bwa mbere mu nama nk’izi, hagaragayemo umubare munini w’abagore n’abakobwa, inama ibishimira Hon. Nsabimana Emmanuel, uhagarariye abalayiki b’iri torero ku rwego rw’igihugu imbaraga yabishyizemo.

Hon. Nsabimana Emmanuel ( wa 5 uturutse i bumoso) yashimiwe guharanira ko umubare w’abagore mu ntumwa zijya mu nama y’umwaka wiyongera
Musenyeri Samuel Kayinamura, ati” Ni ngombwa cyane ko n’abagore bagaragara tukabishimira cyane Hon. Nsabimana wabishyizemo imbaraga. No mu zindi Conferences turabibashishikariza. Igihe batora abajyanama bagomba kwibuka ko hagomba kubaho umubare w’abagore n’abakobwa ku kigero gishimishije.”
Yasabye abapasitoro bose barimo abarobanuwe uyu munsi guhagarara neza mu mwanya wabo bakirinda ubwabo bakanarinda umukumbi baragijwe, bawerekeza mu cyerekezo cyiza cy’iterambere ry’umwuka n’iry’ umubiri.
Yanashimiye pasitoro Ndituye Louis washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ubwitange bwe, asaba ba Surintendants ba za Conferences kujya baha agaciro abari mu kiruhuko nk ‘iki bakarindwa kwandarara.
Iri torero ryanakiriye Mbuguje Dieudonné wasengeraga muri Zion Temple,wiyemeje kuribera umuyoboke no gufatanya n’abandi kuriteza imbere.

Hakiriwe muri iri torero umuryango wa Mbuguje Dieudonné wavuye muri Zion Temple
Musenyeri Samuel Kayinamura yanasabye abakirisito b’iyi Conference guharanira kuyiteza imbere anasaba abo mu zindi Conferences gutegura neza inama z’umwaka.
Migambi Ernest, umwe mu bahawe inshingano za gipasitoro akanatumwa muri paruwasi ya Mutake mu karere ka Ngororero yabwiye Rebero.rw ko nubwo ari umurimo utoroshye, gusenga ubudasiba n’ubufatanye n’abo asanze bizawumushoboza.
Ati” Ndabizi ko ari inshingano zitoroshye ariko mu gusengana umwete n’ubufatanye n’abo nsanze bizashoboka, tuzagera kuri byinshi.”

Musenyeri Samuel Kayinamura yahaye Conference ya Ruhengeri impano y’ifoto y’uwashinze Itorero Méthodiste Libre.
Abakirisito ba paruwasi ya Rubavu bishimiye kwakira iyi nama, ko n’izindi nk’iyi bazakira.
Nyirambonwa Jolie, ati” Inama nk’iyi ni iy’agaciro cyane. Iyo baduhaye kuyakira nka paruwasi ya Rubavu twumva ari agaciro gakomeye cyane duhawe ni yo mpamvu twayishyizemo imbaraga nyinshi. Kwakira abashyitsi ni umuhamagaro wacu n’iy ‘ubutaha nibayiduha tuzayakira.“
Conference ya Ruhengeri ikorera mu turere 8 ari two Burera,Gakenke, Rulindo,Musanze, Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro. Igizwe na Paruwasi 32.

Surintendant wa Conference ya Ruhengeri, Rév. Bizimana Seth avuga ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yatowe
Surintendant wayo, Rév. Bizimana Seth avuga ko ifite ibikorwa byinshi by’iterambere bikomeje kongerwa, agashimira abakirisito barenga 40.000 bayibarizwamo uburyo bakomeje gurahanira iterambere ryayo, n’uburyo bumva bakanashyira mu bikorwa neza inama badahwema kugirwa n’ubuyobozi bukuru bw’itorero EMLR burangajwe imbere na Musenyeri Samuel Kayinamura muri uru rwego.

Umuyobozi wa Paruwasi ya Ruru, Rév. Nsengiyumva Dieudonné yashimye ICCM uburyo yita ku batishoboye

Basabwe kwera imbuto nziza aho bari hose

Bari mu rugendo rugana mu rusengero

Musenyeri Samuel Kayinamura n’abandi bakozi b’Imana mu ifoto y’urwibutso

Ifoto y’urwibutso y’intumwa zari mu nama y’umwaka ku munsi wa 2 wayo
@Rebero.rw

Congratulation Pastor Divin na Erest