Iyi kamyo yagonze moto iyita mu yindi kamyo umumotari n'uwo yari atwaye barapfa.
Mu ma saa yine na 40 z’igitondo kuri uyu wa 27 Ukwakira,2026 ikamyo yari ifite pulake UA 348 BN&TU704AA yavaga muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo yerekeza ku Karere ka Nyamasheke itwawe na Kaketo John w’imyaka 34,yageze mu Mudugudu wa Gasharu,Akagari ka Gako,Umurenge wa Kagano,Akarere ka Nyamasheke,umushoferi ashaka kunyura ku yindi kamyo ifite pulake RAA335P,yari itwawe na Nsabimana Venuste w’imyaka 32.
Amakuru akomeza avuga ko muri uko kunyuranaho iyo kamyo yari itwawe na Kaketo John yagonze moto TVS RL736F iyinaga mu ikamyo RAA 335P. Moto yari itwawe na Mushimiyimana Jean Pierre w’imyaka 45,ahetse umugenzi witwaga Nyirabanguka Anatalie w’imyaka 55,bavaga ku Karere ka Nyamasheke berekeza mu iTyazo.
Umurerwa Diane wari aho iyo mpanuka yabereye yabwiye Rebero.rw,ati’’ Motari Mushimiyimana Jean Pierre yahise apfa, umugenzi yari atwaye arakomereka bikomeye. Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora,kimwe n’uwo mugenzi Nyirabanguka Anatalie,na we agejejwe mu bitaro ahita apfa.’’
Avuga ko na moto yangiritse bikomeye,umushoferi Kaketo John ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo,imodoka yari atwaye ijyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kagano.

Moto yaguye mu yindi kamyo na yo irangirika bikomeye
Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel yabwiye Rebero.rw ko impanuka yatewe no kunyuranaho ku ikamyo.
Ati’’ Ku wa 27/10/2026 saa yine n’iminota 40 z’igitondo,mu Karere ka Nyamasheke ,umurenge wa Kagano mu Kagari ka Gako,Umudugudu wa Gasharu, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yavaga mu iTyazo yerekeza Nyamasheke. Igeze aho mu Mudugudu wa Gasharu umushoferi anyura ku ikamyo yari imbere ye,ahura na moto arayigonga ayinaga mu ikamyo babisikanaga.’’
Arakomeza ati’’ Uwari utwaye moto yahise apfa, uwari uhetswe arakomereka bikomeye agwa kwa muganga. Imirambo iri mu bitaro bya Kibogora. Impanuka yatewe no kunyuranaho ku ikamyo.’’
SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa bugira buti’’ Tuributsa abashoferi batwara imodoka,cyane inini ko kwirara cyangwa uburangare biteza impanuka kandi zikomeye. Bagasabwa kugira uruhare mu kuzikumira bubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo tugereyo amahoro.’’
@Rebero.rw
