Agoronome Habaguhirwa Cléophas avuga ko igihe baba bashyize mu bikorwa neza amasomo bahawe, nta kabuza bakongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi
Abanyamuryango 30 bo mu matsinda biganjemo Abantu bafite ubumuga yo kuzigama,kugurizanya no ku gobokana baturutse mu mirenge 8 yo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 4 Ugushyingo bahuguwe ku buhinzi busigasira ubutaka biyemeza guhindura uburyo bahingaga butabahaga umusaruro bifuza.
Abahuguwe baremeza ko bashimishijwe n’amahugurwa bahawe, bavuga ko hari ibihombo byinshi bagiraga kubera ubumenyi buke, birimo indwara z’ibihingwa akenshi bamenyaga igihingwa cyarashegeshwe nta garuriro, ubutaka burimaguye bakeza bike banabwangije kubera kutabisobanukirwa, ibyatsi batwikaga byagombaga kuvamo ifumbire nziza izatuma babona umusaruro mwinshi, n’ibindi.
Bahuguwe ku buhinzi bw’ibihingwa bitandukanye birimo urutoki, ibigori, ibishyimbo,imyumbati n’inyanya, hagamijwe kurushaho gufata neza ubutaka ngo burusheho gutanga umusaruro bunabungabungwe.
Ubuhinzi busigasira ubutaka, nk’uko Rebero.rw yabibwiwe na Agoronome wabahuguye, Habaguhirwa Cléophas, bukorwa umuhinzi adacokoza ubutaka, adatwika ibiyorero, asimburanya ibihingwa hagamijwe kongera umusaruro.

Avuga uko bukorwa, ati” Turaharura, ibyatsi duharuye bikaba isaso y’umurima, yaba idahagije tugashaka n’ibindi umurima ugasasirwa neza. Igihe cyo gutera cyagera tugacukura imyobo tugashyiramo ibihingwa hagendewe ku ntera yagenwe hagati y’igihingwa n’ikindi.”
Arakomeza ati” Twanabahuguye ku buryo bwo kurinda ibihingwa indwara n’ibindi byonnyi, cyane cyane nka kirabiranya mu rutoki kugeza ubu itarabonerwa umuti, ariko kuyirinda, kuyirwanya, no guhangana na yo yarugezemo bikaba bishoboka. Byose ntibari babisobanukiwe neza ari yo mpamvu indwara zabangirizaga zikabahombya zagombaga kwirindwa.”
Bihanangirijwe gupfa gutizanya ibikoresho byo mu buhinzi,cyane cyane ubw’urutoki kuko hari igihe biba byakoreshejwe mu rutoki rurimo kirabiranya cyangwa ubundi burwayi bugafata n’urwo rwari ruzima kubera kutabisobanukirwa neza.
Ikindi bavuga basobanukiwe batari bazi ni uburyo umuntu ashobora guhinga imyumbati agasarura ibilo birenga 50 ku giti mu gihe hari abavuga ko basaruragaho ibitarenga 10. Ubuhinzi bw’ibigori, ubw’inyanya,ibishyimbo n’ibindi bihingwa na bwo hafi ya bose batari basobanukiwe uko bukorwa kinyamwuga babuhuguwemo bataha biyemeje guhindura imyumvire izabazanira impinduka mu iterambere.
Agoronome Habaguhirwa Cléophas yemeza ko nibashyira mu bikorwa neza ibyo bahuguwemo, bakanakoresha ifumbire nziza,neza, ku gihe,n’imbuto nziza z’indobanure, bazarushaho kweza byinshi, ubutaka bugasigasirwa.

Banahawe imfashanyigisho zibafasha kwihugura mu buhinzi bwabo
Avuga ko akurikije amatsiko bari bafite mu bibazo babazaga banagaragaza ingorane bahura na zo bagasobanurirwa uburyo bwo kuzikemura, adashidikanya ko umusaruro ugiye kurushaho kwiyongera, impinduka mu mirire n’ubuhinzi bugamije kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko zikazigaragaza.
Bavugirije Jean Paul wo mu Murenge wa Gihombo, ubana na byagenze be 31 mu itsinda’ Twisungane Rwamatamu’ ufite ubumuga w’ingingo, ashimira NUDOR ibazaniye aya mahugurwa bari bakeneye cyane.

Bavugirije Jean Paul avuga ko nyuma y’ubumenyi ahawe yiyemeje gukuba nibura inshuro 5 umusaruro yabonaga
Ati” Turayizeza kubyaza umusaruro mwinshi aya mahirwe kuko ngiye kugeza ubu bumenyi muri bagenzi banjye tugahindura uburyo twahingaga bwa gakondo turimagura ubutaka, tugatwika ibiyorero twibwira ko ari bwo umusaruro wiyongera.”
Yungamo ati” Nungutse byinshi cyane mu buryo bwo guhinga urutoki n’imyumbati. Ngiye gukurikiza izi nama uko zakabaye kuko banaduhaye imfashanyigisho,nkore cyane ku buryo nzakuba nibura inshuro 5 umusaruro nabonaga.”
Nyirabikorimana Espèrance wo mu Murenge wa Kirimbi na we ati” Naje mpagarariye itsinda’ Twisungane’ nyobora. Ubu bumenyi twari tubukeneye pe!
Turashimira Leta yacu na NUDOR badutekerejeho kuko abantu bafite ubumuga natwe dushoboye, twanakora ibirenze igihe twajya duhabwa ubumenyi nk’ubu. Impinduka bagiye kuzibonera bidatinze ku musaruro tuzajya tubona.”

Nyirabikorimana Espèrance yiyemeje kugeza ubu bumenyi mu itsinda’ Twisungane ‘ ayoboye no mu bandi baturanyi be ngo bahingire isoko no kwihaza mu biribwa
Arakomeza ati” Niyemeje kuba’Bandebereho’ iwacu,ubuhinzi busigasira ubutaka tukabugira intego kubera inyungu nyinshi twumvise bubumbatiye.”
Umukozi wa NUDOR muri porogaramu y’iterambere ry’abantu bafite ubumuga, mu mushinga’ Twiteze imbere’,ukorera mu turere twa Nyamasheke, Kamonyi na Rwamagana, Murekatete Brigitte, avuga ko gutyaza ubumenyi ari ngombwa ngo bahinge kinyamwuga barusheho kongera umusaruro.
Ati” Basanzwe bahinga. Aya mahugurwa ni abafasha kongerera agaciro ibyo bakora, ngo nk’uwezaga igitoki cy’ibilo 20 yeze nibura icy’ibilo 40. Iyo umusaruro wikubye ni amafaranga aba yikubye n’ubukungu buba buzamutse, iterambere rikiyongera.”

Umukozi wa NUDOR muri porogaramu y’iterambere ry’abantu bafite ubumuga mu mushinga’Twiteze imbere’ Murekatete Brigitte abasaba kubyaza umusaruro ufatika amasomo bahawe bagahinga kinyamwuga
Yanavuze ko babahaye imfashanyigisho zibafasha kwihugura no guhugurana buri munsi mu buhinzi bwabo bakabitegaho kongera umusaruro kuko noneho bazaba bahinga kijyambere.
Yizeza ko NUDOR izabakurikiranira hafi hagamijwe ishyirwamubikorwa rinoze ry’ubumenyi bahawe yifashishije abafashamyumvire bayo bakorana na bo umunsi ku wundi.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka umushinga’ Twiteze imbere’ wa NUDOR wakoreraga mu mirenge 8 ariyo: Kagano,Rangiro,Karengera,Ruharambuga,Shangi,Macuba,Kirimbi na Gihombo muri aka Karere ka Nyamasheke.
Mu ntangiriro z’Ukwakira n’indi Imirenge 7 ariyo : Bushekeri,Bushenge,Nyabitekeri,Kanjongo,Cyato,Karambi na Mahembe yari isigaye watangiye kuyikoreramo nk’uko abahagarariye abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyamasheke babyifuzaga.
@Rebero.rw
