Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yakiriye John Armiger, uhagarariye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu buryo bw’agateganyo (Chargé d’Affaires a.i.), baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi, by’umwihariko mu gihe hategerejwe uruzinduko rw’intumwa zizaturuka mu Mujyi wa St. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe ari mu kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’Umujyi wa Kigali na St. Louis, aho biteganyijwe ko mu ruzinduko rw’izo ntumwa hazasinywa amasezerano agamije guhuza iyi mijyi yombi mu bufatanye buzwi nka Sister City Agreement.

Aya masezerano azaba intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano w’iyi mijyi, binyuze mu guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, gusangira amahirwe y’iterambere no gushyiraho imishinga ihuriweho mu nzego zitandukanye.
Ubu bufatanye buteganyijwe buzafungura imiryango mishya y’imikoranire, bugamije gutuma Kigali na St. Louis byungurana ibitekerezo n’ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere imijyi yombi no kunoza imibereho y’abaturage bayo.

@Rebero.rw
