Nubwo Stade Amahoro ari imwe muri sitade nziza kandi zigezweho muri Afurika, imiterere y’ikibuga cyayo yakuruye impaka nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Mali, aho abatoza b’amakipe yombi bagaragaje ko kitari ku rwego rw’iyi sitade.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yanenze bikomeye imiterere y’ikibuga, avuga ko itari ku rwego rukwiriye gukinirwaho umupira w’amaguru.

Mu magambo akakaye, Constantine yagize ati: “Ni agahomamunwa! Ni ibintu biteye isoni. Iyo ari njye ushinzwe kwita kuri iki kibuga, nticyaba kimeze gutya. Ndetse iyo urebye n’ikibuga cy’imyitozo kiri hanze aha, usanga na cyo kitameze neza. Ntabwo ushobora gukinira umupira w’amaguru kuri ibi bibuga, by’umwihariko muri iki gihe.”
Ku ruhande rwa Mali, umutoza Anthony da Silva na we yagaragaje ko imiterere y’ikibuga itari myiza, ndetse anibaza niba kuba cyari kimeze nabi bitaba byari byateguwe mu rwego rwo kubangamira imikinire y’ikipe ye.
Yagize ati: “Sinzi niba byari byateguwe cyangwa bitari byo. Niba byari amayeri yo kugira ikibuga kimeze nabi, byari amayeri meza cyane, kuko tuzi ko Mali ari ikipe ikunda gukina ifite umupira no kuwugumana.”

Ibi bitekerezo by’abatoza bombi bigaragaza ko hari ikibazo ku bwiza bw’ikibuga cya Stade Amahoro kuko wagira ngo ni intabire y’umuceli, nubwo iyi sitade ubwayo ishimirwa ubwiza n’ibikorwaremezo bigezweho ifite.
Kuba Stade Amahoro yaravuguruwe igahinduka imwe muri sitade zigezweho mu karere, bituma benshi bibaza impamvu ikibuga cyayo kitagaragaza na cyo urwego ruhwanye n’ibindi bikorwaremezo biyigize.
Imiterere y’ikibuga ni kimwe mu bintu bigira uruhare rukomeye mu bwiza bw’umukino, imikorere y’abakinnyi n’umutekano wabo. Ni yo mpamvu kwita ku bwiza bwacyo no kugihoza mu murongo mwiza bikwiye kuba ingenzi, kugira ngo Stade Amahoro ibashe kwakira imikino ku rwego rwiza nk’urwitezwe kuri sitade mpuzamahanga.
@Rebero.rw
