U Rwanda n’u Butaliyani byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kongera imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye, by’umwihariko mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya ubutayu.
Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda, Dr. Bernadette Arakwiye, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutekano w’Ingufu mu Butaliyani, mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe ya COP31, iri kubera i Antalya muri Türkiye.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi bugamije gushyiraho uburyo burambye bwo gukorana mu bikorwa bijyanye n’iterambere ridahungabanya ibidukikije, hibandwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atatu mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye azwi nka Rio Conventions.
Ayo masezerano ni amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC), ayerekeye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (CBD), ndetse n’ayerekeye kurwanya ubutayu no gukumira iyangirika ry’ubutaka (UNCCD).
Aya masezerano atatu afatwa nk’inkingi z’ingenzi mu guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije isi, birimo izamuka ry’ubushyuhe, igabanuka ry’ibinyabuzima n’iyangirika ry’ubutaka, byose bikagira ingaruka ku bukungu, ubuhinzi, imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ibihugu.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ubufatanye nk’ubu ni amahirwe yo gukomeza gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’ibidukikije, kongera imbaraga mu kurengera umutungo kamere no guteza imbere gahunda zifasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

U Butaliyani na bwo buzabona umwanya wo gukomeza gusangira ubumenyi, ubunararibonye n’ingamba mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Gushyira hamwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kandi bigaragaza ko ibibazo by’ibidukikije bisaba ubufatanye bw’ibihugu, kuko ingaruka zabyo zitagarukira ku mbibi z’igihugu kimwe.
COP31 ibereye i Antalya muri Türkiye, ni urubuga mpuzamahanga ruhuriramo abayobozi, impuguke n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera isi.
Aya masezerano hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani aje kongera umusingi w’imikoranire y’ibihugu byombi mu rwego rw’ibidukikije, hagamijwe kubaka iterambere rirambye rirengera ibisekuruza by’ubu n’ibizaza.
@Rebero.rw
