Abatorewe kujya muri njyanama shya ya Rusizi bari kumwe n'intumwa y'intara y'uburengerazuba Bisengimana Denis n'uwari Meya w'agateganyo Rwiririza Fred.
Nyuma y’aho njyanama y’Akarere ka Rusizi yujujwe,kimwe n’ahandi hose mu gihugu ku wa 21 Ugushyingo,2026,kuri uyu wa 24 Ugushyingo,2026 hatowe biro yayo,hanatorwa komite nyobozi y’Akarere ivuye mu bajyanama b’iyo njyanama, yizeza abaturage kuzabakorera neza itabatenguha.
Biro ya njyanama yatowe igizwe na Dr Uwizeye Odette wayibereye Umuyobozi,yungirizwa na Karangwa Cassien, umunyamabanga aba Nshimiyimana Pascal. Hakurikiyeho gutora komite nyobozi y’Akarere aho Umuyobozi w’Akarere yabaye Sindayiheba Phanuel,umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu aba Habimana Alfred, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aba Mukakalisa Francine.
Abaturage baganiriye na Rebero.rw nyuma y’aya matora,basabye abatowe kurushaho kubegera.
Mutesi Anifa wo mu Murenge wa Kamembe,ati’’ Barusheho kutwegera hasi mu midugudu,bumve ibibazo byacu, babikemure, iterambere rirusheho kwihuta. Nk’ubu izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko nta muturage ridahangayikishije. Bakore ubuvugizi, begere abahinzi, barebe aho bipfira bagikemure umuturage ugiye ku isoko ahahe ibihaza umuryango we.’’

Ababatoye babasabye kubegera hasi mu Midugudu bakabakemurira ibibazo
Hagenimana Emilien wo mu Murenge wa Butare,ati’’ Muri Butare turifuza ko bakurikirana ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Bugarama –Bweyeye ukuzura vuba imigenderanire n’ubuhahirane bw’abaturage bikoroha. Turanifuza ubuvuzi bufite ingufu ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo, kimwe n’ibindi dukeneye bituzamura.’’
Bavuga ko,nk’abaturage bashyigikiye ubuyobozi bitoreye,babwizeyeho kuzabakorera ibyo bwabemereye bwiyamamaza, ubufatanye n’ubumwe bwabo bukazarushaho kubazamura mu iterambere.
Ibyo basabwe n’abaturage banabisabwe n’ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba bwari buhagarariwe na Bisengimana Denis, ushinzwe imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Intumwa y’intara y’uburengerazuba, Bisengimana Denis yasabye njyanama nshya kwirinda amatiku n’amacakubiri yagiye yumvikana mu yayibanjirije.
Ati’’ Turabasaba kumanuka mukegera abaturage mu Mirenge yose y’aka karere uko ari 18,mukabatega amatwi,ibibazo babagejejeho mukagira uruhare rugaragara mu kubikemura.’’
Yabasabye gukorera hamwe nk’ikipe,bakirinda amatiku n’amacakubiri yagiye ahumvikana mu bihe byashize,bagafata ibyemezo bifite akamaro umuturage,bakanagenzura mu buryo buhoraho niba ibyemezo bafashe bishyirwa mu bikorwa neza na komite nyobozi.
Yasabye komite nyobozi kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere, gutanga serivisi nziza,zihuse no kurinda umuturage gusiragira mu buyobozi,akegerwa bihagije ibibazo bye bigakemurirwa igihe.

Nyobozi nshya : Umuyobozi w’Akarere Sindayiheba Phanuel, umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred, umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine
Yanasabye njyanama ubufatanye,ubwuzuzanye,guhuza imbaraga,gufata ibyemezo bizamura koko imibereho y’abaturage,kubyaza umusaruro amahirwe yose y’iterambere agaragara muri aka karere,gucunga neza umutungo,kurwanya ruswa n’akarengane aho biva bikagera,kubahiriza igihe no gukorana umuvuduko udasanzwe ngo bahoze aka Karere ku isonga mu iterambere.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa njyanama watowe,wari unasanzwe ayiyobora, Uwizeye Odette, yabanje gushimira inteko itora akazi katoroshye yakoze, yizeza ko njyanama igiye kuba koko ijwi ry’umuturage yabanje gutega amatwi,ikamenya imibereho ye,byose binyuze mu miyoborere myiza iganisha umuturage ku isonga.

Umuyobozi wa njyanama,Uwizeye Odette yijeje abaturage kutazabatenguha
Ati’’ Turabizeza kutazaba abajyanama bicara mu biro. Tuzaba abajyanama begera abo bahagarariye kugira ngo abaturage baganire ku iterambere n’imibereho myiza yabo,dufate ibyemezo binogeye abo duhagarariye,igihugu cyacu n’iterambere ryacyo.’’
Yakomeje ati’’ Ndagira ngo nshimangire ko tutazabatenguha. Tuzababera ijwi rigera kuri buri wese ngo agerweho n’iterambere.’’
Umujyanama akanaba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi,wari unasanzwe muri uwo mwanya, Sindayiheba Phanuel, yagaragarije inteko itora kutazatenguha icyizere we n’abo bayoborana bagiriwe, yizeza kurangiza ibitararangiye mu gihe gishize yayoboraga bakanagera ku bindi bizamura abaturage,banakomeza indangagaciro yabo yo gushyira hamwe.

Meya Sindayiheba Phanuel yijeje imbaraga mu kwihutisha iterambere rw’Akarere
Ati’’ Ndagira ngo mbibutse ko imbaraga zikomeye zatubashishije kugera aho tugeze ubu,nk’abaturage b’Akarere ka Rusizi ni ugushyira hamwe. Ni ugutahiriza umugozi umwe. Ni ukwibuka ko ibyo dukora byose ari ubutumwa. Ubutumwa dufite bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu kandi intumwa iba ikwiye gusohoza ubutumwa kandi neza kugira ngo mu gihe cyo kubusoza izabishimirwe.’’
Yasabye abaturage gukomeza kubumbatira ubumwe bwabo,bwo mbaraga zabo,bagaha agaciro cyane ibigakorerwamo,bakongerera agaciro umusaruro babona,bakanawongera. Yanabasabye kwita cyane ku muryango nk’ishingiro ry’igihugu no kubaho kwa muntu,kwita ku bikorwa remezo, isuku n’uburere bwa’abana,nibindi byose by’iterambere, abizeza ubufatanye busesuye ngo byose bizagerweho neza.

Abagize biro nshya ya njyanama : Uwizeye Odette, umuyobozi wayo, Karangwa Cassien umwungirije na Nshimiyimana Pascal, Umunyamabanga
Njyanama y’Akarere ka Rusizi igizwe n’abajyanama 17, abagarutsemo bari mu icyuye igihe ni 5. Bamwe mu bari muri iyo icyuye igihe bari biyamamaje abaturage barabasezereye.

Uwari Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Rwiririza Fred ( i buryo) yashimiwe ubwitange yagaragaje muri uku kwezi amaze ayobora Akarere
@Rebero.rw
