Abayobozi bombi banaganiriye ku buryo hakongerwa amahirwe y'ishoramari n'ubufatanye mu zindi nzego z'ubukungu
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Afrika Jean, kuri uyu munsi yakiriye intumwa zaturutse muri Repubulika ya Centrafrique (CAR) ziyobowe na H.E. Balalou Maxime, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro byagarutse ku ishusho y’iterambere rya CAS – Core Aviation Services SARL-RCA, sosiyete yashyizweho binyuze muri gahunda y’ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique.
CAS yashinzwe kugira ngo itange serivisi zo gutunganya ibikorwa byo ku butaka (ground handling services) ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangui M’Poko, kikaba ari kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere no koroshya serivisi ku bibuga by’indege muri CAR.

Abayobozi bombi banaganiriye ku buryo hakongerwa amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye mu zindi nzego z’ubukungu, by’umwihariko binyuze mu bufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika ya Centrafrique.
Ibi biganiro biri mu murongo w’umubano mwiza umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, ugamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari no korohereza ibigo byigenga gukorera hamwe ku mishinga ifitiye inyungu abaturage b’impande zombi.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwagura ubufatanye n’ibindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubwikorezi, serivisi n’ishoramari, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’ubufatanye bw’akarere.
@Rebero.rw
