Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Ambasaderi wa Ireland mu Rwanda, Mags Gaynor, mu ruzinduko rwabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri i Kacyiru.
Ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uburyo hashyirwaho kandi hagatezwa imbere ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Ireland.

Muri ibyo biganiro, impande zombi zarebeye hamwe ahashobora kwibandwaho mu mikoranire, hagamijwe gukomeza gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no guteza imbere imikoranire mu bikorwa birebana n’inshingano za Polisi.
Polisi y’u Rwanda ikomeza gushimangira uruhare rw’ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano mu bindi bihugu mu rwego rwo kungurana ubumenyi, ubunararibonye n’imikorere, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Uruzinduko rwa Ambasaderi Mags Gaynor ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda rwabaye umwanya wo kurebera hamwe amahirwe mashya y’imikoranire hagati y’inzego zombi.
@Rebero.rw
