Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko yishimiye gukomeza ubufatanye bwayo na Rayon Sports FC, mu masezerano y’imyaka itanu agamije gushyigikira iterambere rirambye ry’iyi kipe ndetse no guteza imbere siporo mu Rwanda.
Ubu bufatanye bushimangira umubano uri hagati ya Banki ya Kigali na Rayon Sports, aho BK ikomeje kuba umufatanyabikorwa ndetse n’umuterankunga w’iyi kipe ikunzwe n’abafana benshi mu Rwanda.
Banki ya Kigali yavuze ko ubu bufatanye bugamije gufasha Rayon Sports gukomeza gutera imbere, haba mu bikorwa byo ku kibuga ndetse no mu bikorwa biyikorerwa hanze y’ikibuga.
Muri gahunda z’ubu bufatanye kandi harimo kurushaho kwegereza serivisi za Banki zihariye umuryango mugari wa Gikundiro, ku buryo abafana n’abandi bafitanye isano n’iyi kipe bashobora kurushaho kungukira kuri serivisi z’imari zitangwa na BK.

BK yavuze ko yishimiye kwifatanya na Rayon Sports muri uru rugendo, igaragaza ko ubufatanye bw’impande zombi butagamije gusa gufasha ikipe mu bikorwa by’imikino, ahubwo bunafite intego yo kugira uruhare mu iterambere ryagutse rya siporo n’ubukungu bw’u Rwanda.
BK yagize iti: “Nk’Umufatanyabikorwa ndetse n’umuterankunga wa Rayon Sports FC, twishimiye kwifatanya na Gikundiro mu rugendo rw’iterambere rirambye haba mu kibuga no hanze yacyo,”.
Ubu bufatanye kandi buje mu gihe Rayon Sports ikomeje kwagura ibikorwa byayo no guhatana mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu ndetse no ku ruhando rwa Afurika.
Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, gukorana na Rayon Sports ni kimwe mu bikorwa bigamije gukoresha siporo nk’urubuga rwo kwegera abaturage, guteza imbere ubufatanye n’abakunzi b’imikino ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere rya siporo mu Rwanda.
BK ikaba igaragaza ko izakomeza gukorana na Rayon Sports mu myaka itanu iri imbere, hagamijwe kubaka ubufatanye burambye kandi bufitiye akamaro ikipe, abafana bayo ndetse na siporo Nyarwanda muri rusange.
@Rebero.rw
