Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Patrice Evra, wahoze akinira ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ndetse n’ikipe ya Manchester United, yasuye amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15, Amavubi U15 Boys & Girls, ayasigira ubutumwa bwo gukorana umwete no kugira imyitwarire myiza.
Evra yabwiye aba bakinnyi bakiri bato ko kugira impano mu mupira w’amaguru byonyine bidahagije kugira ngo umuntu agere ku rwego rwo hejuru. Yabasabye kurangwa na discipline, gukora cyane no kudacika intege mu gihe bahura n’imbogamizi.

Uyu munyabigwi w’u Bufaransa, wamenyekanye cyane mu gihe yakinaga muri Manchester United, yabasobanuriye ko urugendo rw’umukinnyi ushaka kugera ku rwego mpuzamahanga rusaba kwihangana, gukomeza kwitoza no kwemera gukosorwa.
Evra kandi yabashishikarije gukoresha neza amahirwe bafite yo gukina no kwiga, bakagira intego zisobanutse kandi bakizera ubushobozi bwabo.

Kuba uyu munyabigwi yaraganiriye n’Amavubi U15 Boys & Girls ni amahirwe akomeye ku bakinnyi bakiri bato, kuko bashobora gukura bungukiye ku bunararibonye bw’umukinnyi wabaye ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru ku Isi.
Patrice Evra yakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, aho yegukanye ibikombe bitandukanye, ndetse akaba yarabaye n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Ubutumwa yahaye aba bakinnyi b’u Rwanda bushingiye ku kuba impano igomba kujyana n’imyitwarire myiza, umuhate no kwihangana kugira ngo umwana ufite ubushobozi ashobore kububyaza umusaruro no kuzagera ku rwego rwo hejuru.
@Rebero.rw
