Abahagarariye ibigo byo mu Bushinwa bikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ikirere bahuye n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikirere (Rwanda Space Agency – RSA), baganira ku buryo bwanozwa ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa muri uru rwego.
Ibiganiro byabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Beijing, aho abayobozi n’abahagarariye Shenzhen MagicCubeSat Technology na China Siwei Surveying and Mapping Technology bahuriye n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Space Agency, Gaspard Twagirayezu, ndetse na Ambasaderi Emmanuel Karenzi Karake.
Muri ibi biganiro hibanzwe ku mahirwe y’ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ikirere, harimo gukora no guteza imbere satelite, ikoranabuhanga ryo kurebera Isi hifashishijwe satelite (remote sensing) n’imikoreshereze yaryo, guhererekanya ikoranabuhanga ndetse no kongerera ubushobozi abakozi n’inzobere.

Ubu bufatanye bushobora gufasha mu guteza imbere ubushobozi bw’u Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ikirere mu bikorwa bitandukanye, birimo gukusanya amakuru afasha mu igenamigambi, gukurikirana imikoreshereze y’ubutaka n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Ibiganiro byabaye mu rwego rwo gushaka ahashobora gukomeza kwagurirwa ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu bijyanye n’ikirere, by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubumenyi n’iterambere ry’ubushobozi bw’inzobere.
U Rwanda rumaze gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ikirere no gukoresha amakuru ava kuri satelite mu gufasha inzego zitandukanye mu igenamigambi n’ifatwa ry’ibyemezo.
@Rebero.rw
