Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yatangaje ko inzego z’ubuyobozi zifite ubushobozi bwo gukurikirana imyubakire ikorerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko hifashishijwe amafoto y’icyogajuru, asaba abaturage kwirinda kubaka batabifitiye uburenganzira.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Murenge wa Ndera, aho yaganiriye n’abaturage ku bibazo bitandukanye birimo imikoreshereze y’ubutaka n’imyubakire.
Dusengiyumva yavuze ko amafoto y’icyogajuru afasha inzego z’ubuyobozi kubona impinduka ziri kubera ku butaka, bityo bikaba bishoboka kumenya ahari gukorerwa ibikorwa by’imyubakire.
Yasabye abateganya kubaka kubanza kubahiriza ibisabwa n’amategeko, aho gutangira imirimo y’ubwubatsi batabifitiye ibyangombwa.

Ati: “Ibintu byo kubaka mu buryo butemewe n’amategeko nabagira inama yo kubireka, kuko uretse ko havamo n’igihombo ku wabikoze, ariko harimo n’inkurikizi ku rwego rw’amategeko.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko gukorera ibikorwa by’ubwubatsi mu buryo butemewe bishobora gutuma nyirabyo ahomba amafaranga yashoye, mu gihe inyubako cyangwa ibikorwa byakorewe ku butaka bidakurikije ibisabwa bishobora gufatirwa ingamba ziteganywa n’amategeko.
Gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana imikoreshereze y’ubutaka ni kimwe mu bikorwa bigamije gufasha inzego z’ubuyobozi kumenya impinduka ziri kubera mu Mujyi wa Kigali no gukurikirana iyubahirizwa ry’imikoreshereze y’ubutaka n’amabwiriza agenga imyubakire.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gushishikariza abaturage kubanza kumenya ibisabwa no kubona ibyangombwa bikenewe mbere yo gutangira ibikorwa by’ubwubatsi, kugira ngo birinde igihombo ndetse n’ibibazo bishobora guterwa no kutubahiriza amategeko.
@Rebero.rw
