Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Sadio Mané, yahuye na Perezida w’iki gihugu, Bassirou Diomaye Faye, baganira ku mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto ateganya gushyira mu bikorwa mu gace ka Bambali avukamo.
Uyu mushinga uzwi nka ‘SM10 AGRO Project’, ufite agaciro ka miliyoni 19,5 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 28 Frw, ukaba ugamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho no guteza akazi mu baturage bo muri Bambali.

Mu biganiro Sadio Mané yagiranye na Perezida Bassirou Diomaye Faye, hibanzwe ku iterambere ry’uyu mushinga n’uruhare rwawo mu guteza imbere ubuhinzi ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Biteganyijwe ko SM10 AGRO Project izatanga akazi ku baturage barenga 1,000 bo muri Bambali, mu gihe abazawukoramo bazahabwa n’ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi bugezweho.
Uyu mushinga kandi uzaba urimo ishuri ryigisha ubuhinzi, rizafasha abaturage n’abandi bazitabira gahunda kubona ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha uburyo bugezweho mu buhinzi bw’imbuto.
Sadio Mané, usanzwe ari umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri Sénégal no ku rwego mpuzamahanga, amaze igihe agaragaza uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, cyane cyane mu gace avukamo ka Bambali.

Umushinga wa SM10 AGRO ni umwe mu bikorwa bye byo gushora imari mu iterambere ry’iwabo, aho agamije ko ubuhinzi bw’imbuto bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga bwagira uruhare mu guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bw’abaturage.
Uyu mushinga kandi uteganyijwe kuba urubuga rwo guha abaturage ubumenyi bw’ubuhinzi bugezweho, bityo ukaba ushobora gufasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere amahirwe y’akazi mu gace ka Bambali.
@Rebero.rw
