Abaturage barasabwa kwirinda gukina cyangwa kwegera imbwa batazi, kuko imwe muri zo ishobora kuba irwaye ibisazi, indwara ishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga iyo atahawe ubufasha bwihuse nyuma yo kurumwa.
Bamwe mu bakunda imbwa usanga bazikinisha kandi bakazegera batikanga, bitewe n’uko baba bamenyereye izo mu ngo zabo. Icyakora, kuba umuntu asanzwe akina n’imbwa ye ntibivuze ko yakwizera gukina n’indi yose, kuko aba atazi uko ibayeho cyangwa niba yarakingiwe.

Abaturage bafite imbwa mu ngo basabwa kuzikingiza ku gihe, ndetse bakazifata neza, bakaziha amafunguro n’amazi kandi bakazikurikirana kugira ngo bamenye impinduka zose mu myitwarire yazo.
Uko watabara imbwa iri mu kaga
Iyo umuntu abonye imbwa yazimiye, yakomeretse, ifungiranye ahantu cyangwa iri mu kaga, agomba kwirinda kuyifata ako kanya, cyane cyane niba atayizi. Ni byiza kubanza kuyiturisha no kuyireka ikagira umwanya uhagije, aho kuyisagarira cyangwa kuyihatira kumwegera.
Mu gihe imbwa isa n’iyakomeretse cyangwa irwaye, umuntu ashobora gutabaza inzego zibishinzwe cyangwa abahanga mu kwita ku matungo kugira ngo bayifate mu buryo butekanye kandi bayihe ubufasha bukwiye.

Niba ari imbwa yo mu rugo, nyirayo agomba kuyishyira ahantu hizewe, akayitandukanya n’abana ndetse n’izindi nyamaswa mu gihe igaragaza imyitwarire idasanzwe, uburwayi cyangwa uburakari, hanyuma akitabaza umuganga w’amatungo.
Iyo imbwa iri mu kaga gakomeye, nko kuba yaguye mu mwobo, yafatiwe ahantu cyangwa yakomeretse, abaturage ntibakwiye kwishyira mu kaga bagerageza kuyikuramo ku ngufu. Bagomba gushaka ubufasha bw’ababifitiye ubumenyi kugira ngo igikorwa cyo kuyitabara kitagira uwo gikomeretsa.
Abaturage kandi basabwa gutanga amakuru ku nzego z’ibanze cyangwa izishinzwe kwita ku matungo igihe babonye imbwa izerera cyangwa itazwi, kugira ngo ishakirwe ubufasha kandi hagenwe niba ikeneye gufatwa no kujyanwa ahantu hizewe.
Icyo wakora uhuye n’imbwa iguteye ubwoba
Mu gihe umuntu ahuye n’imbwa, asabwa kutayisagarira, kutayirukankana cyangwa ngo ayiteze uburakari. Ni byiza gutuza, kutayihunga yiruka no kuyima amaso mu buryo butuje, kuko ibi bishobora gufasha kwirinda ko imusagirira.

Iyo imbwa isagariye umuntu ikamuruma, agomba guhita yoza ahantu yarumwe akoresheje amazi meza n’isabune nibura mu gihe cy’iminota 15, amazi akameneka hasi. Nyuma yaho, agomba kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye kugira ngo ahabwe ubufasha bukenewe, harimo n’urukingo rwo kwirinda ibisazi.
Kwihutira kwivuza nyuma yo kurumwa n’imbwa ni ingenzi, kuko ibisazi ari indwara ikomeye ishobora guhitana umuntu iyo atabonye ubuvuzi bukwiye ku gihe.
@Rebero.rw
