Mugihe habonetse uburyo bwo kuyikingiza ihutire kuyijyanayo dore ko akenshi biba ari ubuntu kugira ngo nayo ihabwe uburenganzira bwayo
Abafite imbwa barasabwa kuzitaho, kuzihaza no kuzikingiza ku gihe, kuko kutazifata neza bishobora guteza ibibazo birimo gukwirakwiza indwara, kwangiza inyamaswa zo mu gasozi no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Mu Karere ka Musanze, kari ku mwanya wa kane mu turere twagaragayemo imbwa zifite ibisazi, inzego zishimangira ko kurinda imbwa ari no kurinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.
Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’indwara zishobora kuva ku nyamaswa zikandura abantu, inzego zishinzwe ubuzima, amatungo n’ibidukikije zikomeje gusaba abaturage gufata neza amatungo yabo, cyane cyane imbwa, nk’imwe mu ngamba zo gukumira izi ndwara.
Ibi bishingiye ku ihame ry’Ubuzima Bukomatanyi (One Health), risobanura ko ubuzima bw’abantu, ubw’inyamaswa n’ubw’ibidukikije bifitanye isano kandi ko ikibazo kibaye ku ruhande rumwe gishobora kugira ingaruka ku zindi.

Muri uru rwego, abaturage bafite imbwa barasabwa kuzikingiza, kuzihaza, kuzigenzura no kutazireka ngo zijye kwishakira ibizitunga, kuko bishobora gutuma zijya mu mashyamba, muri Pariki cyangwa mu bindi bice zishobora guhura n’inyamaswa cyangwa abantu.
Imbwa n’ibisazi
Musanze ni kamwe mu turere dufite ikibazo cy’imbwa zifite ibisazi, aho kari ku mwanya wa kane mu turere twagaragayemo imbwa zanduye iyi ndwara.
Dr Edson Rwagasore, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo muri Rwanda Biomedical Centre (RBC), yavuze ko kugira ngo ibisazi by’imbwa birandurwe hagomba kubaho gukora ku inzego zose ari nayo mpamvu ubuzima bukomatanije bugomba kubikoraho.

Dr Edson Rwagasore, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo muri Rwanda Biomedical Centre
Agira ati: “Ibisazi ni indwara yandura cyane cyane binyuze mu kurumwa n’inyamaswa yanduye, kandi iyo umuntu agaragaje ibimenyetso byayo nyuma yo kwandura, akenshi iba ari indwara ikomeye cyane ndetse iramwica, ariko nibyiza kubyivuza ndetse byaba na ngombwa mu gihe urumwe n’imbwa ugahita ukaraba amazi ameneka n’isabune ubundi ukihutira kujya ku ivuriro riri hafi yawe ugahabwa urukingo.”
Ni yo mpamvu gukingira imbwa bifatwa nk’imwe mu ngamba z’ingenzi zo kurinda abantu, cyane cyane ko imbwa ari inyamaswa abantu benshi babana na zo mu ngo cyangwa bakazifashisha mu kurinda imirima n’amatungo.
Abafite imbwa kandi basabwa kuzitaho no kuzifata neza, kuko ari inshingano z’umuntu uzifite kuzibonera ibyo kurya, kuzikingiza no kuzigenzura kugira ngo zitabangamira abandi bantu cyangwa inyamaswa.
Imbwa zishobora kuba ikibazo ku nyamaswa zo muri Pariki
Mu bice bikikije Pariki y’Ibirunga, hari abaturage bakoresha imbwa mu kurinda imyaka yabo inyamaswa zishobora kuyangiza. Icyakora, iyo izo mbwa zirekuwe cyangwa zidakurikiranwe neza, zishobora gukurikira inyamaswa zijya muri Pariki.
Kwizera Janvier, umukozi muri RDB ushinzwe ubufatanye n’abaturage n’imibereho myiza muri Pariki y’Ibirunga, avuga ko imbwa zititaweho zishobora guteza ibibazo byinshi, kuko zishobora kugirira nabi inyamaswa zo mu gasozi cyangwa zikagira ingaruka ku bantu.
Ati: “Abaturage bo mu Kinigi bafata imbwa bakazizirika mu mirima yabo kugira ngo zirinde iyo mirima yabo inkima ndetse n’izindi nyamaswa zaza kuboneramo, ariko ntibibuke kuzigaburira. Iyo baziturekuye kubera guhumurirwa n’inyamaswa zihitira muri Pariki, kujya guhigamo ugasanga zishemo izo nkima, amafumbere ndetse n’izindi nyamaswa.”
Akomeza avuga ko ikibazo gishobora kurushaho gukomera iyo imbwa zidafite ibyo kurya bihagije.
Ati: “Ariko kubera inzara, iyo zitabonye icyo zivana muri Pariki, zirara mu bantu ugasanga nabo zabariye.”
Kwizera asobanura ko ibi bituma imbwa zititaweho zishobora kuba ikibazo ku mpande zitandukanye, ari na yo mpamvu avuga ko ari “inkota y’amugi abiri.”
Indwara z’abantu n’inyamaswa bifitanye isano
Ubuzima Bukomatanyi bushimangira ko kurinda abantu indwara bidakwiye kurebwa ku buzima bw’umuntu gusa, ahubwo hakitabwa no ku buzima bw’inyamaswa ndetse n’ibidukikije.
Imibare yatanzwe muri uru rwego igaragaza ko indwara esheshatu kuri 10 zandura mu bantu zituruka ku nyamaswa, mu gihe indwara nshya zirindwi kuri 10 zitangirira mu nyamaswa.

Hanagaragazwa kandi ko ibyorezo hafi buri gihe bitangirira ku rwego rw’umudugudu, bigasaba ko abaturage bagira uruhare mu kubikumira hakiri kare.
Ku rwego rw’Isi, abantu bagera kuri miliyoni 2.7 buri mwaka bapfa bazize indwara zandurira ku nyamaswa zikajya ku bantu, mu gihe muri Afurika 63% by’ibyorezo byinshi biva ku nyamaswa.
Iyi mibare igaragaza impamvu kwita ku matungo, kuyakingiza no kuyagenzura ari ingenzi mu rwego rwo gukumira indwara zishobora kwibasira abantu.
Gukingira imbwa ni ukurinda abantu
Kuba imbwa zishobora kwandura ibisazi no kubikwirakwiza ku bantu bituma gukingira izi nyamaswa biba ingenzi cyane.
Abaturage bafite imbwa basabwa kutazireka ngo zigende zidafite igenzura, kuzihaza no kuzikingiza ku gihe, ndetse no gutanga amakuru igihe babonye imbwa igaragaza imyitwarire idasanzwe cyangwa ikekwa kuba irwaye.
Ibi bifasha kurinda inyamaswa zo mu gasozi, kugabanya ibyago by’uko imbwa zakwandura cyangwa zikanduza izindi nyamaswa, ndetse no gukumira amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa.
Ubuzima bw’abantu ntibwatandukanywa n’ubw’inyamaswa
Abashinzwe ubuzima bukomatanyi(One Health) bavuga ko gukumira indwara bishingira ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, zirimo iz’ubuzima bw’abantu, ubw’inyamaswa n’ibidukikije.
Mu bice bikikije Pariki y’Ibirunga, iyi mikoranire irushaho kugira akamaro kubera ko abaturage n’inyamaswa zo mu gasozi basangiye ahantu, bigatuma hari ibyago byo gukoranaho hagati y’abantu, amatungo n’inyamaswa zo mu gasozi.

Kwizera asaba abafite imbwa kutareba imbwa nk’inyamaswa ibafasha gusa kurinda imirima, ahubwo bakazifata nk’amatungo akeneye kwitabwaho buri gihe.
Kuzigaburira, kuzikingiza no kuzigenzura ni zimwe mu nshingano z’abazifite kandi bifasha kurinda ubuzima bw’abantu, amatungo, inyamaswa zo mu gasozi n’ibidukikije.
Muri rusange, ubutumwa bw’inzego ni uko kwita ku mbwa atari ukurinda inyamaswa gusa, ahubwo ari igice cyo kurinda ubuzima bw’umuryango n’umutekano w’ibidukikije. Iyo imbwa ifashwe neza, ikingirwa kandi ikagenzurwa, bigabanya ibyago by’indwara n’ibindi bibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu, amatungo n’inyamaswa zo mu gasozi.
@Rebero.rw
