Aba bagore biguriye umurima wa kawa wa 1.300.000, batangiye gusarura
Abagore bo muri komite z’inama y’igihugu y’abagore,n’abakobwa babyariye iwabo bo mu Mirenge ya Rugabano na Gashari mu karere ka Karongi baravuga ko umushinga Twagukane wa World relief bari bamaranye imyaka 2 usoje ibikorwa byawo ubasigiye impamba nini y’ejo hazaza mu bukungu n’imibereho myiza, biteguye kubyaza umusaruro ufatika ibyo bageranyeho.
Nk’uko byagaragajwe n’umukozi wawo Minani Zacharie ubwo wasozaga ibikorwa byawo muri iyi Mirenge ku wa 24 Nzeri,2026, ibyakozwe wabitewemo inkunga na Starbucks Foundation mu ntego yo guha umugore ubushobozi mu iterambere.
Avuga ko wari ufite gahunda 4 z’ingenzi muri uru rwego zirimo iyo kongerera umugore ubushobozi, iterambere mu bukungu burambye,isuku n’isukura n’ iyo kugeza ubutumwa mu ngo. Byakozwe biciye mu bagore bagize inama y’igihugu y’abagore muri iyo mirenge yombi,ahatoranijwe abagore 30,babiri muri buri Kagari, bagahugurwa nk’abafashamyimvire.

Umukozi w’uyu mushinga Minani Zacharie agaragaza ibyo wagezeho mu myaka 2 gusa uhamaze
Ati’’Mu byo bahuguwemo harimo kumenya uburenganzira bw’umugore,inshingano zabo nk’abagize inama y’igihugu y’abagore,isuku n’isukura n’imirire iboneye nk’ibikenerwa n’umugore mu buzima bwa buri munsi. Abigishijwe bigishije abandi mu Midugudu,cyane cyane ku kurwanya amakimbirane mu miryango.’’
Minani Zacharie akomeza agaragaza umusaruro ibi bikorwa bisize urimo imiryango 130 yasezeranye, ingo 1958 zakorewe uturima tw’igikoni, ingo 1891 zubakirwa kandagira ukarabe,imiryango 216 iva kukuraza amatungo mu nzu yararagamo, hashingwa amatsinda 15 y’abakobwa bari barabyaye imburagihe,buri tsinda rigizwe n’abakobwa 25,imiryango yabo yarabahaye akato,bafashwa kugarurirwa icyizere, banafashwa kwiteza imbere.
Hari kandi abahinzi 700 babumbiwe mu matsinda 28,bahugurwa ku buhinzi bugezweho,aho basarura byinshi ku butaka buto buhingwa mu buryo butangiza ibidukikije,bahabwa imbuto n’ifumbire. Amatsinda 59 yo kuzigama agizwe n’abanyamuryango 1422 barimo abagore 930,yazigamye miliyoni 26.

Bemeza ko umushinga Twagukane wa World relief ubasigiye icyizere cy’ejo hazaza
Abagore bahujwe n’ikigo cy’imari’ Urwego Finance’’ uyu mushinga ubashyiriramo miliyoni 12 baguza bakiteza imbere,ukaba unagiye kubashyiriramo izindi miliyoni 10 na zo bazaguza bagakora imishinga iciriritse. Avuga ko hanakozwe ibindi birimo guha ibigo nderabuzima n’iby’amashuri Filtres ziyungurura amazi,n’ibindi byahinduriye ubuzima aba baturage.
Kubumbirwa mu matsinda y’iterambere byatumye bamwe mu bagore bahindura imyumvire, 2 muri bo bishyira hamwe bagura igipimo cya kawa cya 1.300.000 bafatanije n’abagabo babo,ubu batangiye kuzisarura. Undi yinjiye mu buhinzi bw’icyayi, n’abandi bitinyutse bagakora ibibateza imbere mu buryo bunyuranye,byose bakesha ubushobozi mu myumvire bahawe n’uyu mushinga.
Mu isozwa ry’ibikorwa byawo, umuyobozi w’ishami ritegura rikanashyira mu bikorwa imishinga no kuyikurikirana muri World relief, Niyireba Yanick, yabwiye Rebero.rw ko ibyagezweho bishimishije kuko basize abagore b’Imirenge ya Gashari na Rugabano bahinduye imyumvire bigaragara,bumva ko iterambere ry’ingo zabo,isuku n’isukura bibareba.

Bamwe mu bagore bereka abayobozi ibyo bagezeho.
Ati’’ Uyu munsi turishimira ibyagezweho byazanye impinduka zikomeye mu bagore no mu bigo nderabuzima n’iby’amashuri byo muri iyi mirenge yombi, tukizera ko bizasigasirwa bikanongerwa.’’
Ashimira Starbuks Foundation inkunga yabateye n’ubufatanye busesuye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi,inama y’igihugu y’abagore n’abagize uruhare bose ngo ibyishimirwa uyu munsi bigerweho barimo amatorero ya gikirisito, ariko cyane cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame utuma byose bigerwaho.
Bamwe mu basigiwe impinduka n’uyu mushinga batanze ubuhamya bavuga aho wabakuye n;’aho ubasize. Uwitije Clémentine n’umugabo we Ntoragurwa Vedaste wasanze bamaze imyaka 8 mu makimbirane yari yarabakenesheje bikabije, aterwa n’ubusinzi bw’umugabo wari umufundi, ayo akoreye yose akayatsinda mu kabari, bishimira ko usize babanye amahoro.

Uwitije Clementine n’ umugabo we Ntoragurwa Vedaste bari bamaranye imyaka 8 mu makimbirane bahamya ko inyugisho z’uyu mushinga Twagukane ari zo zayabakuyemo
Uwitije ati’’ N’abadepite bari baradusuye baratwunga birananirana ariko aho aba batwibandiyeho,bakatwigisha byimbitse ibyiza by’imibanire myiza mu rugo, umugabo yarahindutse, amakimbirane aracika,iterambere ry’urugo riragaruka,turishimye.’’
Nyiranteziryayo Médiatrice watwaye inda akiri muto iwabo bakamwirukana ngo asange uwayimuteye utaramwemeraga,avuga ko yari mu ihungabana rikabije uyu mushinga umufasha kurivamo unamwigisha kwiteza imbere,ubu arabona ikimutunga n’umwana we.

Nyiranteziryayo Médiatrice wabyaye akiri muto amaze kwigurira inka abikesha uyu mushinga
Ati’’ Nyuma yo kutubumbira mu itsinda nagujije amafaranga ngura inkoko n’ingurube birororoka,mpinga imboga n’imbuto nasaruragamo amafaranga hagati ya 250.000 na 300.000, nguramo inka ubu ndayoroye,byose mbikesha inama no kumba hafi k’uyu mushinga Twagukane.’’
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Karongi, Louise Nyirakabikira, yawushimiye uburyo wateje imbere aba bagore bo mu cyaro, awizeza ko ibyakozwe bitazasubira inyuma.
Ati’’ Turashimira World relief uruhare rukomeye yagize mu gufungura abagore bacu mu mitwe bakabyaza inyungu ibyo bageraho. Tuzakomeza kubungabunga aya matsinda,dukomeze ubufatanye hamwe n’izindi nzego ngo ubumenyi bahawe busakare mu bagore benshi.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie na we yashimiye cyane World relief asaba abagezweho n’aya mahirwe bose kutayapfusha ubusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Umuhoza Pascasie asaba abagore kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe
Ati’’ Iyo wubatse umuntu mu bumenyi uba umuteje imbere kurushaho. Bitaye ku bagore babereka inzira y’iterambere,barabahugura,babafasha gukorana n’ibigo by’imari, abagore baritinyuka binjira mu mishinga y’ubucuruzi buciriritse,ubuhinzi,ubworozi bw’inzuki n’ibindi birimo kurwanya amakimbirane mu miryango. Ni ibikorwa tubashimira mu by’ukuri byazaniye impinduka abaturage bacu.’’
Yakomeje ati’’ Turasaba abagore gukoresha aya mahirwe n’imbaraga bafite bagakomeza inzira y’iterambere rirambye,hagamijwe kugira umuryango usobanutse,uteye imbere. Tukanabasaba kutihererana ibyo bungutse,bakabisakaza muri bagenzi babo bandi.’’

Umuyobozi w’ishami ritegura rikanashyira mu bikorwa imishinga no kuyikurikirana muri World relief, Niyireba Yanick yemeza ko ibyagezweho bishimishije.

Uhagarariye Starbucks mu Rwanda, Mukiza Philote yashimiye abafashijwe kwiteza imbere uburyo babyaje umusaruro ubumenyi bahawe.
@Rebero.rw
