Abaturage bazanye imbwa zabo kugira ngo zikingirwe indwara y’ibisazi, mu gihe iz’impwerume zakoneshwaga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), abafatanyabikorwa mu buzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara y’Ibisazi by’Imbwa, izwi nka rabies.
Muri iki gikorwa, abaturage bazanye imbwa zabo kugira ngo zikingirwe indwara y’ibisazi, mu gihe iz’impwerume zakoneshwaga, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukwirakwiza iyi ndwara ku bantu no ku nyamaswa.
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze, kamwe mu Turere duturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho imbwa zororerwa mu ngo zishobora kugira uruhare mu gukwirakwiza ibisazi mu baturage ndetse no mu nyamaswa zo mu gasozi.
Abaturage bashishikarijwe gufata neza imbwa boroye, kuzikingiza ku gihe no kuzigenzura, kugira ngo birinde ko zaba intandaro yo kwanduza ibisazi abantu cyangwa inyamaswa.
Hatangijwe ukwezi ko kurwanya ibisazi
RBC yatangije kandi ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y’ibisazi mu Turere duturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Ubu bukangurambaga buzibanda ku Turere twa Musanze, Nyabihu, Burera na Rubavu, aho inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa bazakorana n’abaturage mu kubakangurira gukingiza imbwa no kuzorora mu buryo butabangamira ubuzima bw’abantu n’inyamaswa.
Intego ni ukugabanya ikwirakwira ry’indwara y’ibisazi, hakumirwa cyane cyane uburyo ishobora kuva ku nyamaswa ikandurira abantu, ndetse no kurinda inyamaswa zo mu gasozi zishobora guhura n’imbwa zororerwa mu ngo.
Abaturage basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibisazi by’imbwa
Mu bikorwa by’ubu bukangurambaga, abaturage barasabwa kugeza imbwa zabo ahakingirizwa kugira ngo zihabwe urukingo, ndetse bagakurikiza amabwiriza y’inzego zibishinzwe ajyanye no kuzitaho.
Abafite imbwa z’impwerume na bo barashishikarizwa kuzikonesha, mu rwego rwo gufasha kugenzura ubwiyongere bw’imbwa no kugira ngo zororoke mu buryo bugenzuwe.
Ibisazi ni indwara yandura kandi ikagira ingaruka zikomeye ku bantu n’inyamaswa. Iyo umuntu cyangwa inyamaswa arumwe n’inyamaswa ikekwa kuba ifite ibisazi, bisaba gufata ingamba zihuse no kwitabaza serivisi z’ubuzima.

Igikorwa cyabereye i Musanze cyabaye kimwe mu bikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga bw’ukwezi, bugamije kongera ubumenyi bw’abaturage ku kwirinda ibisazi no gushimangira ubufatanye hagati y’abashinzwe ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije.
Ubu bufatanye bushingiye ku ihame ry’Ubuzima Bukomatanyije (One Health), rihuza ubuzima bw’abantu, ubw’inyamaswa n’ubw’ibidukikije, kuko kurwanya indwara zishobora kwandurira hagati y’abantu n’inyamaswa bisaba ko izo nzego zikora hamwe.
@Rebero.rw
