U Rwanda na Senegal byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane (MoU) agamije guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ubuziranenge, ibipimo n’isuzuma ry’uko ibicuruzwa na serivisi byujuje ibisabwa.
Aya masezerano yasinyiwe i Kigali, akaba ari mu masezerano n’ibindi byangombwa by’ubufatanye byasinywe hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati yabyo.
MoU yashyizweho umukono ku bufatanye mu gushyiraho no guhuza ibipimo by’ubuziranenge (Standardization), ibipimo by’ingano n’ibipimo by’ukuri (Metrology), ndetse n’isuzuma ry’iyubahirizwa ry’ubuziranenge (Conformity Assessment).

Ubu bufatanye buteganyijwe gufasha ibihugu byombi gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, guteza imbere ubushobozi bw’inzego zishinzwe ubuziranenge no korohereza ubucuruzi binyuze mu gukoresha ibipimo bihamye kandi byizewe.
Aya masezerano ari mu ntambwe zo kurushaho kwimakaza imikoranire hagati ya Rwanda na Senegal, by’umwihariko mu nzego zifasha guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no kuzamura ireme ry’ibicuruzwa na serivisi.

Agira ati: “Ku bacuruzi, ubu bufatanye bushobora kugabanya inzitizi n’ibiciro bijyanye no kwemeza ubuziranenge bw’ibicuruzwa, mu gihe ku baguzi bushobora kongera amahirwe yo kubona ibicuruzwa bifite ubuziranenge, byizewe kandi bitekanye.”
U Rwanda na Senegal bikomeje gushimangira umubano w’ibihugu byombi binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, agamije guteza imbere inyungu z’ibihugu n’abaturage babyo.
@Rebero.rw
