Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ibihugu by’u Burayi gushyigikira Afurika mu gutunganya umutungo kamere wayo, kongera agaciro k’ibikomoka kuri wo no guhanga imirimo, agaragaza ko ubufatanye hagati y’impande zombi bukwiye gushingira ku nyungu za buri ruhande.
Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga ba Ambasaderi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bari bayobowe na Ambasaderi w’u Burayi muri Uganda, Jan Sadek, mu biganiro by’ubufatanye byabereye muri State House Entebbe.
Museveni yavuze ko Afurika ikwiye gushyigikirwa kugira ngo itange ku isoko ibicuruzwa byatunganyirijwe imbere mu bihugu byayo, aho gukomeza kohereza hanze ibikoresho fatizo bidatunganyije.
Yasobanuye ko gutunganya umutungo kamere no kongera agaciro k’ibikomoka kuri wo byafasha ibihugu bya Afurika kongera amafaranga byinjiza, guteza imbere inganda no guhanga imirimo mishya.

Yagaragaje kandi ko iyo Afurika yungutse byinshi mu bicuruzwa byayo, ubushobozi bw’abaturage bwo kugura ibicuruzwa by’u Burayi bwiyongera, bityo ubufatanye hagati y’impande zombi bukarushaho gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Uko twinjiza amafaranga menshi mu bicuruzwa byacu, ni na ko dushobora kwagura isoko ry’ibicuruzwa by’u Burayi. Uko ni ko duhinduka abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubukungu aho kuba ibitambo by’ubufatanye.”
Mu bindi byaganiriweho harimo gushyigikira gahunda ya Parish Development Model (PDM) igamije guteza imbere ubukungu bw’abaturage, kuhira imyaka, kurengera ibishanga no kubona amashanyarazi ahendutse akoreshwa mu nganda.
Museveni yashimangiye ko kubona amashanyarazi ahendutse ari ingenzi mu guteza imbere inganda no kongera ubushobozi bw’ibihugu bya Afurika bwo gutunganya ibikoresho fatizo bikabibyazamo ibicuruzwa bifite agaciro kanini.

Ku bijyanye no kurengera ibidukikije, ibiganiro byibanze no ku kurinda ibishanga, bikagira uruhare mu kubungabunga umutungo kamere no gushyigikira iterambere rirambye.
Perezida Museveni yavuze ko iterambere rya Afurika rifitiye akamaro isi yose, ashimangira ko ubufatanye n’u Burayi bukwiye gushingira ku nyungu zisangiwe no kubahana, cyane cyane ku bijyanye n’ubusugire bwa buri gihugu.
Yashimiye ba Ambasaderi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuba baramusuye, avuga ko yishimiye ibiganiro byabo byamaze igihe kirekire.
Ibi biganiro bije mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushaka uburyo byakongera agaciro k’umutungo kamere wabyo, bigateza imbere inganda n’ubucuruzi, aho gukomeza kwishingikiriza ku kohereza ibikoresho fatizo ku masoko mpuzamahanga.
@Rebero.rw
