Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyagiranye ibiganiro n’intumwa za Singapore bigamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu kwihutisha inzira zo kwemeza imishinga y’amasoko ya karuboni, hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, yakiriye abagize Komite ihuriweho n’u Rwanda na Singapore, barimo abahagarariye Minisiteri y’Ingufu, Ubucuruzi n’Inganda muri Singapore ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije muri icyo gihugu.

Ibiganiro byibanze ku guhanahana ubumenyi, gusangira uburyo bw’imikorere n’imikorere myiza byafasha kwihutisha inzira zo gusuzuma, kwemeza no gutanga uburenganzira ku mishinga isaba gukorera mu masezerano y’u Rwanda na Singapore.

Iyi gahunda ishingiye ku masezerano y’ibihugu byombi yo gushyira mu bikorwa ingingo ya gatandatu y’Amasezerano y’i Paris ku mihindagurikire y’ibihe, izwi nka Article 6, ateganya uburyo ibihugu bishobora gufatanya mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, harimo no gukoresha amasoko ya karuboni.
Ubu bufatanye bugamije kunoza imikorere y’inzego zibifite mu nshingano no koroshya inzira zinyurwamo n’imishinga, kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryayo ryihute kandi rigende neza hakurikijwe amasezerano y’ibihugu byombi.
@Rebero.rw
