Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 28 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya nyuma mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Urutonde rwashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, rurimo bamwe mu bakinnyi batagaragaye mu mikino ibiri iheruka u Rwanda gukina na Liberia na Cap-Vert, barimo Ruboneka Jean Bosco, Ganijuru Elia na Manzi Thierry.
Aba bakinnyi bari bamaze iminsi bagarukwaho n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bibaza impamvu batagaragara mu bakinnyi bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu. Gusa kuri iyi nshuro, umutoza Stephen Constantine yabagaruye mu ikipe, bikaba bigaragaza ko yongeye kubaha amahirwe yo gufasha Amavubi muri iyi mikino ikomeye.

Nubwo hari abakinnyi bagarutse, ku rutonde rw’abakinnyi 28 umutoza yahamagaye ntihagaragaraho Emeran Noam, ukina hanze y’u Rwanda, na we wari mu bakinnyi bamwe mu bakunzi b’Amavubi bari biteze kubona bahamagarwa.
Amavubi agiye gukina imikino ibiri ihuza u Rwanda na Mali, aho umukino ubanza uzabera kuri Stade du 26 Mars i Bamako ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Iyi mikino ifite akamaro gakomeye ku Rwanda, kuko ruri mu itsinda ruri kumwe na Mali, Liberia na Cap-Vert. U Rwanda na Mali ubu biranganya amanota, kuko buri kipe imaze gutsinda imikino ibiri, mu gihe Liberia na Cap-Vert zo zitarabona intsinzi.
Ibi bivuze ko imikino ibiri isigaye izaba ingenzi mu rugamba rwo gushaka itike, aho Amavubi asabwa kwitwara neza imbere ya Mali kugira ngo yongere amahirwe yo gukomeza mu makipe azitabira Igikombe cya Afurika.
@Rebero.rw
