Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stéphane Constantine, yafashe icyemezo cyo gusezerera UWIYAREMYE Fidali mu mwiherero w’iyi kipe, nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yari yashyizweho agenga imyitwarire y’abakinnyi.
Amakuru avuga ko uyu mutoza yari yasabye abakinnyi bose kugera mu mwiherero bitarenze saa sita z’amanywa (12h00), ariko UWIYAREMYE Fidali aza kuhagera arengejeho amasaha abiri.

Nubwo umutoza yabanje kwihanganira ubwo bukererwe, byaje gukurikirwa n’indi myitwarire itari myiza, ubwo uyu mukinnyi yakerererwaga imyitozo yabereye kuri Hoteli ya FERWAFA, bitewe no gutinda kuva mu cyumba yari acumbitsemo.
Ibi byatumye Stéphane Constantine afata umwanzuro wo kumusubiza mu rugo, ashimangira ko kutubahiriza gahunda n’amabwiriza y’ikipe bidakwiye kwihanganirwa.
Uyu mutoza akomeje iyi gahunda yo kwirinda abamukoreramo ndetse no gufata imyanzuro nkiyi umenya abakinnyi b’Ikipe y’igihugu Amavuba basubira ku murongo bakumva ko bari ndakorwaho, ikindi nuko gahunda aba yabahaye baba bagomba kuyubahiriza.

Si ubwa mbere UWIYAREMYE Fidali avugwaho imyitwarire idahwitse mu mwiherero w’Amavubi, ibintu byatumye umutoza afata iki cyemezo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye imyiteguro y’imikino ibiri izayihuza na Mali, aho umutoza n’abakinnyi bakomeje kwitegura iyi mikino bagamije kuzitwaramo neza.
@Rebero.rw
