Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, mu ruzinduko rw’icyubahiro rwo kumusezeraho, baganira ku mubano mwiza n’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi.
Ibiganiro byabereye muri Minisiteri y’Uburezi byibanze ku ntambwe u Rwanda na Zimbabwe bimaze gutera mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, hagaragazwa ko uburezi bukomeje kuba imwe mu nzego z’ingenzi zihuza ibihugu byombi.
By’umwihariko, ubufatanye mu mashuri nderabarezi (TTCs) bwagarutsweho nk’imwe mu nkingi z’ingenzi zafashije mu guteza imbere uburezi mu Rwanda, binyuze mu gusangira abarimu, ubumenyi n’ubunararibonye.

Minisitiri Joseph Nsengimana yashimye uruhare Zimbabwe yagize mu guteza imbere uburezi mu Rwanda, agaragaza ko igihugu cyatanze abarimu baje kwigisha mu Rwanda, barimo abigishaga ururimi rw’Icyongereza n’Igishona (Shona).
Yagaragaje ko abo barimu bagize uruhare rukomeye mu burezi bw’u Rwanda, ashimangira ko igihugu kigifitiye agaciro gakomeye kandi kitazibagirwa umusanzu batanze.
U Rwanda rwashimye Zimbabwe ku bw’uruhare yagize mu kohereza abo barimu, rwemeza ko umusanzu wabo ukomeje kwibukwa no guhabwa agaciro, cyane ko wafashije mu kongera ubumenyi bw’indimi no gusangira umuco hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwo gusezera rwabaye umwanya wo kongera gushimangira umubano usanzwe uranga u Rwanda na Zimbabwe, ndetse no kugaragaza ko ubufatanye mu burezi, cyane cyane mu mashuri nderabarezi, ari imwe mu nkingi zizakomeza kubushingirwaho.
Nubwo Ambasaderi Prof. Charity Manyeruke yari agiye gusoza inshingano ze mu Rwanda, ibiganiro byagaragaje ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire, hagamijwe inyungu z’abaturage babyo.
@Rebero.rw
