Inzu y’ amabati 15, y’umuturage witwa Usabyumukiza Joël w’imyaka 47 yabanagamo n’umugore we Nyirakamondo Agnès n’abana babo 5, mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yakongowe n’inkongi y’umuriro mu ma saa cyenda n’igice z’igicamunsi zo ku wa 20 Ugushyingo,2026 ibyarimo byose ntiharokoka na kimwe.
Mu kiganiro na Rebero.rw, Nyirakamondo Agnès wakoraga akazi ko kuboha imipira yavuze ko byabaye nta n’umwe uhari. Yari yagiye mu isoko guhaha, umugabo yagiye mu mirimo ye ya buri munsi, abana babo barimo 2 biga amashuri abanza, 2 biga ayisumbuye bataha,n’uwiga kaminuza bose bagiye kwiga.
Ati” Umunsi ubanza twari twasanze abantu tutamenye baciye idirishya ry’inzu kumanywa tudahari binjiramo baca insinga z’umurasire w’izuba ducana kuko nta mashanyarazi asanzwe dufite, batwara batiri, basiga insinga zishinyitse. Twabyeretse umukuru w’Umudugudu, tuguma mu kizima dutegereje kuzashaka indi batiri tukazana uwukora.”

Arakomeza ati” Dukeka ko ari izo nsinga zakoranyeho umuriro ukadutwikira inzu kuko waturutsemo imbere.”
Avugako igikomeje kumushengura cyane ari imashini 2 yakoreshaga
mu buboshyi , imwe yari yaguze amafaranga 400.000 ,indi yari amaze icyumweru kimwe gusa ayiguze amafaranga 600.000 yari yagujije mu itsinda,akibaza uburyo azayishyura.
Ati” Ni zo zari zidutunze, azivuyemo akamfasha mu myigire y’abo bana bose. Nta na kimwe twarokoye,dusigaranye imyenda twari twambaye gusa.”
Avuga ko we n’umugabo baraye mu gakoni gato bafite, abana 4 bacumbikirwa n’abaturanyi, uwari utangiye kaminuza we ni bwo yari akigenda.
Ati” Inzara ni yose, nta cyo kuryamira no kwiyorosa, nta bwishingizi izo mashini,inzu n’ibindi byarimo byagiraga, dusigariye aho turasaba Akarere kutugoboka, tumerewe nabi cyane.”
Umukuru w’Umudugudu wa Gasharu Habiyaremye Juvenal yabwiye Rebero.rw ko bibaye abaturage b’uyu Mudugudu bashonje cyane ku buryo ntacyo bamarira uyu muryango.

Ati” Ubundi mu muco nyarwanda twakabashakiye icyo baba barya ariko natwe ntako tumeze. Turi mu nzara nta wabona icyo amuha ni yo mpamvu dusaba ubuyobozi budukuriye kureba uko bwamubonera icyo arya, n’ijerikani yo kuvoma kuko asigaye iheruheru. N’urutoki twacungiragaho imvura ivanze n’umuyaga iherutse kugwa yararushegeshe ntacyo turiho twamugobokesha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo Muneza Placide yabwiye Rebero.rw ko ibyago by’uyu muturage babimenye.
Ati” Yari afite umurasire. Twashyizeho itsinda rigenzura niba koko ari wo wayitwitse kuko na byo bishoboka, dutegereje icyo ritubwira.”
Yunzemo ati” Turareba uburyo twamutabara nk’uko dusanzwe dufasha abatishoboye. Nk’ubuyobozi bureberera abaturage turabikurikirana, ntacyo umuturage wacu wagize ibyago nka biriya yatuburana.”
@Rebero.rw
