Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uw’ u Burusiya, Vladimir Putin, n’u Bushinwa, Xi Jinping, batangaje amasezerano ahuriweho y’amahoro, nyuma y’ibiganiro by’amateka byahuje aba bakuru b’ibihugu bitatu bifite ububasha bukomeye ku rwego mpuzamahanga.
Aba bayobozi bahuriye mu biganiro byamaze iminota 90 mu mujyi wa Shenzhen, uherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Bushinwa, ku ruhande rw’inama y’ubufatanye mu bukungu bw’Ibihugu bya Aziya na Pasifika (APEC).
Ni ubwa mbere aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu bahuye mu biganiro bihuriweho, nubwo buri umwe yari asanzwe agirana ibiganiro byihariye na bagenzi be.
Mu itangazo bahuriyemo, bashimangiye ko intambara ikoreshejwemo intwaro kirimbuzi nta wushobora kuyitsinda kandi ko itagomba na rimwe kubaho.

Bagaragaje kandi ubushake bwo kongera umusaruro n’itangwa rya peteroli, ndetse no gufatanya kuvugurura Umuryango w’Abibumbye (LONI) kugira ngo urusheho guhangana n’ibibazo byugarije isi.
Ku bijyanye n’ubutabera mpuzamahanga, aba bayobozi bagaragaje impungenge ku buryo abayobozi b’ibihugu bashobora kugira ubudahangarwa ku birego bimwe na bimwe. Bavuze ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) n’izindi nzego zisa na rwo zitagomba gukoresha nabi ububasha zifite.
Nyuma y’ibi biganiro, Donald Trump yashimye uruzinduko yagiriye mu Bushinwa, arwita urw’ingenzi kandi rwagezweho byinshi. Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari mu ndege ya Air Force One asubira i Washington.
Yatangaje ko azagirana ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatanu, muri White House, akagaruka ku byagezweho muri urwo ruzinduko.
Mbere y’ibiganiro by’aba bayobozi batatu, Trump yagiranye inama na Vladimir Putin, ari na yo nama ya mbere bagiranye kuva muri Kanama 2025. Muri iyo nama, Trump yakiriye Putin amwita inshuti ye.

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko ibihugu bitatu byabo bifite inshingano zidasanzwe zo gukomeza kugirana ibiganiro byubaka, kabone nubwo byaba bifitanye ibyo bitumvikanaho.
Yavuze ko abayobozi bo mu bihe byashize bakunze kwirinda kuganira n’ibihugu batavuga rumwe, ariko ko we na bagenzi be bahisemo kubigenza ukundi.
Trump yanagarutse ku kuba Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa bifite ubushobozi bukomeye mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi, avuga ko bihagaze neza mu biganiro bigamije kugabanya umubare wazo ku isi.
Yashimangiye ko ubufatanye bw’ibyo bihugu ari ingenzi mu gukumira ikwirakwira ry’intwaro kirimbuzi mu bindi bihugu, anavuga ko ari byo Amerika iri gukora ku kibazo cya Iran.
Ati: “Ntabwo tuzemerera Iran kugira intwaro kirimbuzi.”
Ku ntambara yo muri Ukraine, Trump yavuze ko we na Putin bagiranye ibiganiro birambuye kuri iki kibazo, agaragaza icyizere ko impande ziri muri iyi ntambara zifuza ko yahagarara.
Yagize ati: “Jye na Putin twifuza ko iyi ntambara irangira, kandi ndizera ko n’urundi ruhande rubyifuza.”
Iyi nama y’aba bayobozi batatu ikurikiwe n’itangazo rihuriweho rigaragaza ubushake bwo gukomeza ibiganiro ku mahoro, umutekano mpuzamahanga, ubufatanye mu bukungu no kuvugurura inzego mpuzamahanga.
@Rebero.rw
