Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bakorera mu bice byegereye umupaka w’ibihugu byombi bongeye guhura mu nama igamije gusuzuma uko barushaho kunoza imikoranire no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano.

Iyi nama ya cyenda isanzwe ihuza abayobozi ba Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda n’aba Diviziyo ya 2 mu Ngabo za Uganda, yabereye mu Karere ka Nyagatare.
Mbere y’inama, izo ngabo z’ibihugu byombi, ziherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, zifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Karama mu gikorwa cy’umuganda, bateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Ruki Karusisi, yavuze ko abaturage batuye ku mpande zombi z’umupaka bafitanye isano irenze kuba abaturanyi, kuko bahuje inyungu, amahirwe n’inshingano.
Yashimiye kandi abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’umupaka, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage b’ibihugu byombi uruhare bakomeje kugira mu kubaka icyizere no guteza imbere imibanire myiza.

Ku ruhande rwa Uganda, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 y’Ingabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yagaragaje ko ubufatanye n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ari ingenzi mu kurinda umutekano wabyo.
Yashimiye kandi Abakuru b’Ibihugu byombi uruhare bakomeje kugira mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.
Igikorwa cy’umuganda cyabaye umwanya wo kwegera abaturage no kuganira na bo ku iterambere rusange, ari na ko ingabo z’ibihugu byombi zigira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Mu ruzinduko rwabo muri Nyagatare, aba bayobozi b’ingabo basuye kandi Igice Ndangamateka cya Gikoba giherereye mu Murenge wa Tabagwe, ahafite amateka akomeye ajyanye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Uru ruzinduko rwabahaye umwanya wo kumenya birushijeho amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Basuriye kandi uruganda rwa Inyange Industries, rutunganya amata y’ifu, basobanurirwa uburyo rukora ndetse n’uruhare rugira mu iterambere ry’inganda n’ubukungu bw’u Rwanda.

Inama ya cyenda ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zikorera hafi y’umupaka w’ibihugu byombi ni urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, gusuzuma imikoranire isanzweho no kurebera hamwe izindi nzira zo kuyinoza.
Iyi mikoranire igamije gukomeza gushyigikira amahoro n’umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
@REBERO.RW
