Nyuma yaho mu Rwanda bakoresheje Drone zitwara imiti mu mavuriro atandukanye ndetse n’amaraso aho akenewe byihutirwa ndetse zikaba zarakoreshejwe mu gutera umuti urwanya malariya mu bishanga, ubu mu Rwanda hagiye gutangizwa drone zitwara abantu.
Kuri uyu munsi tariki ya 4-5 mu Rwanda haratangira inama ya Aviation Africa Summit & Exhibition’ yiga kuby’indege n’ingendo zo mu kirere ku mugabane wa Afurika, hakaba haza no gutangiza ku mugaragaro ingendo z’utudege tutagira abapilote bakunzwe kwita Drone tuzajya dutwara abantu babiri.

Izi ndege zitagira abapilote zikaba ziteganijwe kuzatwara abantu basura u Rwanda cyane cyane abasura parike zitanduka ziri mu gihugu, ariko nibimara kunozwa neza zizatangira gutwara n’abagenzi berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu, kuko kazajya kagendera ku butumburuke bwa metero 100.
Rusanganwa melissa umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivile akaba avuga ko nyuma yo kugerageza uko izo ndege zitagira abapilote zikora yasanze zuzuje ibisabwa kandi mu gihe yamaze mu kirere nta kibazo yahuye nacyo.

Agira ati: “Ibi bigeye gutangizwa mu Rwanda ni ubwa mbere ku mugabane w’Afurika ariko mu bindi bice by’isi birakoreshwa, bityo rero ni uburyo bwiza bushobora gukoreshwa mu bukerarugendo kandi bigatuma abantu babasha gusura ahantu hatadukanye mu gihe gitoya”.
EHang EH216-S eVTOL ikaba ikorwa na Campany yitwa Chine Road and Bridge Corporation (CRBC), kugeza ubu utu tudege tukaba tukorera mu bihugu bigera kuri 70 byo ku isi.
Iyi Company ikaba isanzwe ikora ibindi bikorwa bitandukanye birimo gukora imihanda, ibiraro, ibyambu, ibibuga by’indege ndetse n’inzira za gariyamoshi, bakaba bashimishijwe no kugirana umubano n’u Rwanda murwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.
@Rebero.rw
