Uturere twa Bugesera na Ruhango turi gushyira imbaraga mu bufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukumira no guhagarika ikwirakwizwa rya Schistosomiasis n’inzoka zo mu nda, binyuze mu guhuza gahunda zo kurwanya izo ndwara n’izijyanye n’amazi, isuku n’isukura (WASH).
Ni igikorwa kiri mu murongo wa Gahunda y’Igihugu yo Kurwanya Indwara Zita ku bantu benshi (NTDs) ya 2026–2030, ndetse na Roadmap y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO) igamije kurandura izo ndwara bitarenze 2030.
Muri iki cyumweru, Ihuriro ry’Imiryango Nterankunga mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), ku bufatanye na RBC ndetse n’inkunga ya The End Fund, ryagiranye inama n’amakomite ngishwanama ku rwego rw’uturere muri Bugesera na Ruhango, zigamije kureba aho gahunda yo guhagarika ikwirakwizwa ry’izi ndwara igeze.
Izi nama zari ziyobowe n’inzego z’ubuyobozi bw’uturere, zihuriza hamwe abafatanyabikorwa, abahagarariye imirenge n’inzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye abaturage.
Haganiriwe ku bikorwa byakozwe mu gukumira ikwirakwizwa rya Schistosomiasis n’inzoka zo mu nda, ndetse no ku ngamba zisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, aho kurwanya izi ndwara bitareberwa gusa mu rwego rw’ubuzima.
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango yavuze ko izi nama zituma inzego zisuzuma aho ibikorwa bigeze kandi zigafatanya mu gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira indwara ziterwa n’isuku nke.

Agira ati: “Iyi nama ngarukagihembwe ije mu gihe gikwiye. Idushoboza gusuzuma ibikorwa biri gukorwa mu gukangurira abaturage gukumira indwara ziterwa n’isuku nke, kandi ikadufasha gukomeza gukorera hamwe, aho kuba urwego rw’ubuzima rwonyine. Uburyo bushya bwo guhuza ibikorwa buzadufasha kurushaho gukorana no kumenya inshingano za buri wese.”
Muri izi nama kandi hasuzumwe igikoresho gishya cyo guhuza gahunda zo kurwanya NTDs n’iz’amazi, isuku n’isukura (NTD–WASH Coordination Toolkit).
Iki gikoresho gisobanura inshingano n’uruhare rw’inzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, uburezi, ibikorwa remezo, ibidukikije n’izindi mu gukumira no guca uruziga rw’ikwirakwizwa ry’izi ndwara.
Umukozi ushinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Bugesera yavuze ko imyanzuro iva muri izi nama ifasha gushyiraho ibikorwa byihutirwa bigomba gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye.
Agira ati: “Nyuma y’inama nk’iyi, imyanzuro iba yafashwe idufasha gushyiraho umurongo usobanutse w’ibikorwa by’ibanze, ugahuza gukumira NTDs no guteza imbere amazi, isuku n’isukura.”
Abitabiriye izi nama banasuzumye ibikorwa byo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage (Social and Behaviour Change – SBC), bigamije kubakangurira kugira uruhare mu gukumira indwara zita ku bantu benshi.
Hanasuzumwe kandi gahunda yo gutanga imiti yo gukumira indwara, kuvura abayirwaye, kurwanya udusimba dutera Schistosomiasis, ndetse no gukurikirana no gutahura hakiri kare ibimenyetso by’izi ndwara.

Umukozi ushinzwe ubuzima n’isuku mu Murenge wa Ruhango yavuze ko ibikorwa byo gukangurira abaturage binyuze mu matsinda n’izindi nzira z’imikoranire bibafasha kugera ku bantu bari mu byago byinshi byo kwandura.
Agira ati: “Binyuze mu bikorwa byo gukangurira abaturage dukorera ku mbuga zitandukanye z’abaturage, tugera ku bantu bafite ibyago byinshi, harimo bagenzi bacu b’abagore bafite uruhare runini mu bikorwa bijyanye n’isuku n’isukura. Ubutumwa bwo kwirinda izi ndwara na bwo bukabageraho mu buryo bworoshye.”
Schistosomiasis n’inzoka zo mu nda ziri mu ndwara zita ku bantu benshi, aho ikwirakwizwa ryazo rifitanye isano n’imikoreshereze y’amazi, isuku n’isukura, ndetse n’imyitwarire y’abaturage.
Intego y’iyi gahunda ni guhagarika ikwirakwizwa ry’izi ndwara (Interruption of Transmission – IoT) mu turere twibandwaho bitarenze 2027.
Abategura iyi gahunda bagaragaza ko kugira ngo iyo ntego igerweho, hakenewe ubufatanye burambye bw’inzego zitandukanye, ubushobozi bw’amikoro y’imbere mu gihugu ndetse no kugira uruhare rufatika rw’abaturage.

Ibi bisobanuye ko kurandura NTDs bitagomba gufatwa nk’inshingano y’urwego rw’ubuzima gusa, ahubwo ko bisaba ko ubuzima buhuza imbaraga n’inzego z’ubuhinzi, uburezi, ibidukikije, ibikorwa remezo n’izindi, kugira ngo ibikorwa byo guteza imbere WASH bijyane no gukumira indwara.
Izi ngamba zigamije gutuma ibikorwa byo gukumira NTDs bishyirwa mu mikorere isanzwe y’uturere no mu bikorwa by’abaturage, hagamijwe kugera ku ntego yo guhagarika ikwirakwizwa ry’izi ndwara no kutagira umuryango cyangwa abaturage basigara inyuma.
@Rebero.rw
